skol
fortebet

Perezida wa Kiyovu Sports yatangiye kwicuza impamvu yinjiye mu mupira w’amaguru

Yanditswe: Thursday 17, Dec 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Kiyovu, Mvukiyehe Juvenal yahakanye amakuru avuga ko yaba yatawe muri yombi azira miliyoni 19 yari agenewe Me Muhirwa Freddy kuko ngo atigeze ayiba ahubwo ko yayobeye kuti konti ye anaboneraho kwemeza ko ibintu by’umupira yishoyemo aza kubivamo kuko yasanze byamwicira ubuzima.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yahakanye amakuru yavugaga ko yatawe muri yombi azira amafaranga yayobeye kuri konti ye ya banki akanga kuyatanga.

Bwana Mvukiyehe yavuze ko ibi ari ibihuha bidafite aho bishingiye ndetse ubu yatangiye kwicuza impamvu yaje mu mupira w’amaguru.

Ati“ibyo rwose ntabwo mbizi. Ibintu by’umupira naje gusanga bavuga ibintu bishakiye, umupira umaze kungera ahantu urinjira mu buzima bw’umuntu, buri muntu wese arampamagara abimbaza, ndafunze se ndi umujura? Ndicuza impamvu naje muri ibi bintu ndaza no kubivamo.”

Iki kinyamakuru cyatangaje ko cyamenye ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 15 Ukuboza 2020 ari bwo aya mafaranga Muhirwa Prosper yayayobereje kuri konti ya Mvukiyehe Juvenal.

Juvenal akaba yaragoranye kuyatanga aho yavugaga ko ari umuntu wari umurimo amafaranga umwishyuye, nyuma aza kuvuga ko ari Prosper wamwishyuraga amafaranga ye yari amufitiye.

Muhirwa Prosper akaba yarahise yitabaza RIB kugira ngo imukemurire ikibazo cye. Ku munsi w’ejo RIB ikaba yaratumijeho uyu mugabo kuri iki kibazo cye na Prosper ndetse yemera kwishyura amafaranga ahita ayamwishyura ikibazo kirakemuka ahita yisubirira mu rugo, ni ikibazo cyacyemutse ahagana mu ma saa mbili n’igice z’ijoro.

Kuwa 27 Nzeri 2020,nibwo Mvukiyehe Juvénal, yatorewe kuba Perezida wa Kiyovu Sports,mu myaka itatu iri imbere ku bwiganze bw’amajwi 100%.

Mvukiyehe watanze asaga miliyoni 26 Frw mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi, akanagira uruhare mu kuza k’umutoza Karekezi Olivier, yifuzwaga na bamwe mu bafana Kiyovu Sports ku buyobozi bwayo nyuma yo kugaragaza ko ashaka kongera ubushobozi muri iyi kipe yaguriye imodoka itwara abakinnyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa