skol
fortebet

Perezida wa Kiyovu Sports yerekeje imahanga mbere y’uko Shampiyona isozwa

Yanditswe: Tuesday 23, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yasubiye i Burayi nyuma y’uko ikipe ayoboye itakaje umwanya wa mbere mu gihe habura umunsi umwe ngo Shampiyona irangire.

Sponsored Ad

Kuri uyu 23 Gicurasi ni bwo amakuru yagiye hanze agaragaza ko Mvukiyehe ufite Ikipe ya Kiyovu Sports mu nshingano ari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe ndetse yamaze no kurira indege imujyana i Burayi.

Mvukiyehe ni umwe mu bagabo bazanye ihangana mu mupira w’amaguru, afite intumbero zo gusubiza Kiyovu Sports icyubahiro yahoranye mu myaka 30 ishize.

Kugeza ku Munsi wa 28 wa Shampiyona, benshi bari baramaze kwemeza ko bishoboka kuko yari iyoboye urutonde ndetse n’abakunzi bayo bafite icyizere ko izagitwara.

Igicu cyabaguye hejuru ubwo batakazaga amanota mu buryo butumvikana kuri uwo munsi, ubwo batsindwaga na Sunrise FC igitego 1-0, amahirwe yo kubigeraho yahise ayoyoka.

Mu byagarutsweho nyuma y’iyi nkundura, ni akayabo k’amafaranga uyu mugabo yashoyemo ndetse n’ayo yatanze mbere y’uko umukino ukinwa, benshi babyita igihombo gikomeye.

Mvukiyehe usanzwe ari umushoramari mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, yasohotse mu Rwanda nubwo bitazwi neza ko yaba yahunze ibibazo by’ikipe cyangwa agiye mu bucuruzi bwe..

Mvukiyehe Juvénal yasize Urucaca rusigaje umukino umwe ruzakiramo Rutsiro FC ku Cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi 2023. Kugeza ubu, ruranganya amanota 60 na APR FC ya mbere izakirwa na Gorilla FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa