skol
fortebet

Perezida wa Rayon Sports yatanze umucyo ku kibazo cy’umutoza mukuru

Yanditswe: Monday 15, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko iki Cyumweru kizarangira babonye umutoza mukuru,hanyuma umunya Mauritania, Mohamed Wade,azamubere umutoza wungirije.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere,Uwayezu Jean Fidele,, Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko nta gahunda yo kwirukana umutoza Wade ihari.

Ati“ Iki cyumweru kirarangira Rayon Sports ifite Umutoza mukuru mushya, Mohamed Wade akomeze nk’umutoza wungirije.”

Yakomeje ati:“ Umutoza w’abazamu nawe araza vuba, muri iki cyumweru.”

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama, Ndayizeye Jimmy yafashe urugendo ruva i Bujumbura yerekeza i Kigali kuganira na Rayon Sports ndetse hatagize igihinduka yakwerekanwa nk’Umutoza mushya wa Gikundiro mu gihe kitarambiranye.

Rayon Sports yahagaritse Umutoza Mohamed Wade gukoresha imyitozo yo ku Cyumweru nyuma yo gutakaza umukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona.

Umunya-Afurika y’Epfo, Lebitsa Ayabonga usanzwe ari Umutoza wongerera Imbaraga abakinnyi ni we wasigaranye inshingano.

Ndayizeye w’imyaka 47 wifuzwa na Rayon Sports, yatoje Ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi, Académie Tchité FC y’iwabo ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi "Intamba mu Rugamba".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa