skol
fortebet

Perezida wa Senegal yatanze ikiruhuko mu gihugu hose kubera gutwara AFCON 2021

Yanditswe: Monday 07, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Sénégal Macky Sall yatangaje ko kuri uyu wa Mbere ari ikiruhuko ku bakozi ba Leta mu gihugu hose mu rwego rwo kwishimira Igikombe cya Afurika ikipe y’umupira w’amaguru y’iki gihugu yaraye yegukanye itsinze Misiri kuri penaliti 4-2.
Iki cyemezo cyatangajwe binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu ya Sénégal, RTS.
Perezida Sall yari mu ruzinduko mu birwa bya Comores ubwo Sénégal yari ihanganye na Misiri mu mukino waberaga kuri Stade Olembé y’i Yaoundé ku Cyumweru, nyuma yo gutsinda, yahise (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Sénégal Macky Sall yatangaje ko kuri uyu wa Mbere ari ikiruhuko ku bakozi ba Leta mu gihugu hose mu rwego rwo kwishimira Igikombe cya Afurika ikipe y’umupira w’amaguru y’iki gihugu yaraye yegukanye itsinze Misiri kuri penaliti 4-2.

Iki cyemezo cyatangajwe binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu ya Sénégal, RTS.

Perezida Sall yari mu ruzinduko mu birwa bya Comores ubwo Sénégal yari ihanganye na Misiri mu mukino waberaga kuri Stade Olembé y’i Yaoundé ku Cyumweru, nyuma yo gutsinda, yahise asubika uruzinduko rwe asubira mu gihugu kugira ngo ayakire.

Amakuru dukesha Televiziyo y’Igihugu ya Sénégal avuga ko Perezida Sall azahura n’aba bakinnyi ku wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022 kugira ngo abashimire ndetse anabambike imidari.

Senegal yatsinzwe inshuro ebyiri ku mukion wa nyuma w’igikombe cya Afurika mu 2002 no mu 2019,yatsinze Misirikuri za penaliti 4 - 2 bituma begukana igikombe cya Africa cyabo cya mbere, nyuma y’uko amakipe yombi yari yananiranywe anganya ubusa ku busa.

Senegal yayoboye uyu mukino isatira kenshi kurusha Misiri gusa iyi nayo yari ifite abugarizi bahagarara neza.

Rutahizamu Salah yari yahambiriwe cyane na myugariro ba Senegal, yabonye amahirwe abiri gusa yo gutsinda mu gice cya mbere.

Igice cya kabiri cyagoye Misiriri kuko n’umutoza wayo yari yavanywe ku ntebe y’abasimbura, Senegal yarushijeho kugira amahirwe mu minota bongeyeho.

Ariko kureba mu nshundura birananirana kugeza umukino urangiye bagatera za penaliti aho Sadio Mané yashyizemo iya nyuma iha intsinzi igihugu cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa