Kigali

Philippe Coutinho n’umugore we babatirijwe mu bwogero bwo mu rugo rwe [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 November 2019 Yasuwe: 3044

Umukinnyi Philippe Coutinho wa FC Barcelona ariko watijwe muri Bayern Munich yabatirijwe mu bwogero bwo mu rugo rwe we n’umugore we witwa Aine bababtizwa n’umupasiteri uzwi cyane witwa Tiago Brunet w’itorero ryitwa Case de Destino.



Nyuma yo kubatizwa n’uyu mupasiteri,Coutinho yahise ajya kuri Instagram ashimira uyu mupasiteri wavuye muri Brazil akaza kumubatiza.

Coutinho yagize ati “Mwakoze cyane pasiteri Brunet na Jeanine Brunet.Iyi minsi 2 ishize yahinduye ubuzima bwacu.Reka tubeho ubundi buzima bushya.”

Coutinho yaje akurikiye Willian nawe uherutse gushyira hanze amafoto menshi we n’umuryango we bari kubatizwa.

Nyuma yo kubatizwa,umukozi wo mu rugo wa Coutinho nawe yihanye yakira agakiza nawe arabatizwa.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    KUBATIZA bikomoka ku ijambo ry’ikigereke "batizare".Risobanura "Kwinika mu mazi".Kubatiza bisobanura ko uhindutse ubaye umuntu mushya,ugiye gukora ubushake bw’Imana.Ntabwo bisobanura "gukizwa ibyaha" nkuko amadini menshi avuga.Kuba umukristu nyakuri,bisobanura "gukora ibyo Yesu yadusabye no kwirinda gukora ibyo yatubujije".Muli make,uba utandukanye n’abantu b’isi,bibeshya ko ubuzima gusa ari:Shuguri,amafaranga,politike,akazi,etc...Ahubwo ugomba "gushaka imana cyane",ukabifatanya n’akazi gasanzwe.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi bibera mu gushaka ibyisi gusa.Bible isobanura ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Ariko abashaka Imana,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Karim Benzema wifuza ko Ubufaransa bumwemerera gukinira Algeria yahawe...

Rutahizamu Karim Benzema yarakajwe bikomeye n’amagambo yatangajwe n’umuyobozi...
18 November 2019 Yasuwe: 5208 0

Abakinnyi b’abagore muri Espagne bigaragambije

Imyigaragambyo y’abagore bakina umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro...
18 November 2019 Yasuwe: 1221 0

Akazi kacu ni nk’urupfu iyo rugushatse rurakubona-Mashami Vincent

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent wari wahawe ikiraka...
18 November 2019 Yasuwe: 1736 1

Didier Munyaneza yegukanye Tour du Senegal yari imaze imyaka 10 yarananiye...

Munyaneza Didier w’imyaka 21, yagumanye umwambaro w’umuhondo ku gace ka nyuma...
17 November 2019 Yasuwe: 3467 0

Cameroon yagabanyije icyizere cy’Abanyarwanda cyo kubona Amavubi mu mikino...

Mu minsi 4 gusa,Amavubi yatsinzwe imikino 2 ya mbere mu gushaka itike yo...
17 November 2019 Yasuwe: 2024 1

Mashami Vincent yahisemo gukora impinduka mu bakinnyi bo hagati baramufasha...

Mashami Vincent yashakiye igisubizo umwanya wamuteje ikibazo muri...
17 November 2019 Yasuwe: 2952 0