skol
fortebet

Platini yahaye ikaze umugore we mu magambo ateye ubwuzu

Yanditswe: Sunday 28, Mar 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi Platini Nemeye usigaye yiyita "P" yaraye akoze ubukwe anasezerana imbere y’Imana ko azakunda umugore we Ingabire Olivia kugeza ku rupfu ariko nyuma y’ubukwe yanditse kuri Instagram amagambo yo kumuha ikaze.

Sponsored Ad

Platini abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahaye ikaze umugore we mu muryango, anasaba abakunzi be kumwakira.

Ati “Ingabire rero tariki 27 Werurwe 202 ni umunsi wacu Imana yaduhaye ngo duhore twibuka ko yo ubwayo ari urukundo. Nshuti zanjye muhe ikaze urubavu rwanjye Ingabire Olivia.”

Nemeye Platini wamamaye cyane ubwo yari mu istinda rimwe na mugenzi we TMC rya Dream Boys nubwo ubu akora umuzizi ku giti cye, yasezeranye imbere y’Imana kuzabana akaramata n’umukunzi we Ingabire Olivia bamze imyaka ibiri bakundana kuri uyu wa Gatandatu.

Inkuru y’uko bakundana yamenyekanye bwa mbere mu itangazamakuru ubwo basezeranaga mu mategeko kuko bari baragize ibanga rikomeye urukundo rwabo.

Platini yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Atansiyo’, ’Veronika’, ’Ntabirenze’ yakoranye na Knowless Butera, n’izindi.

Mu minsi ishize Platini yabwiye Radio Rwanda ko yamenyanye na Ingabire Olivia bagiye mu bukwe mu 2019.

Icyo gihe yagize ati “Ni njye wamushatse. Hari ubukwe nari namubonyemo yambariye abandi bantu mpita mpamagara umuntu nabonaga uri gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga musaba ko yampuza na we. Ampa nimero umukobwa turavugana mubwira ko twahura arabyanga nyine, bimara amezi menshi yarabyanze ariko uko nakomeje guhatiriza, aza kunyemerera turahura.”

Platini yavuze ko yakuruwe n’uburyo uyu mukobwa ari mwiza, agaragara neza kandi akaba abereye ifoto. Ibi ngo ntibyari bihagije ari nabyo byatumye yumva yifuje ko bazaganira birambuye, buri umwe akamenya undi byisumbuyeho.

Platini avuga ko mbere yo kubwira uyu mukobwa ko yamukunze, yamwinjije mu buzima bw’umuziki kugira ngo ibyo azajya yumva ajye amenya ko harimo ukuri n’ibinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa