skol
fortebet

Playoffs: APR BBC na Patriots BBC zatangiye kwibikaho ibikurankota

Yanditswe: Sunday 30, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe Shampiyona ya Basketball mu Rwanda iri kugana ku musozo, amakipe menshi by’umwihariko akomeye yatangiye kwibikaho abakinnyi azifashisha mu Mikino ya Kamarampaka (Playoffs).

Sponsored Ad

Kuva mu 2020 Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryatangira gukinwa, amakipe menshi yo ku Mugabane wa Afurika yarakangutse bikomeye kugira ngo yegukane ibikombe bya shampiyona iwayo, ibiyahesha uburenganzira bwo kuryitabira.

Imwe mu makipe agaragaza inyota ikomeye yo kwitabira iyi mikino mu Rwanda ni APR BBC. Imyaka ibaye myinshi iyi Kipe y’Ingabo yarahwekereye itari ku rwego rwo guhatanira ibikombe kuko byigabanyaga Espoir BBC, Patriots BBC na REG BBC.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, APR BBC yaciye amarenga ko yagarutse ku ruhando rw’amakipe yo guhatanira ibikombe ubwo yaguraga Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Axel Mpoyo na Kaje Elie yaguze muri REG BBC ndetse na Ntore Habimana yakuye muri Patriots BBC.

Kuri ubu shampiyona iri kugana ku musozo, iyi Kipe y’Ingabo yongeyemo abandi bakinnyi bashya biganjemo abakina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Demarcus Dejuan Holland, Marcus Cooper na Ibeh Prince, baje basanga Williams Robeyns n’abandi.

Demarcus Dejuan Holland

Demarcus Dejuan Holland ni Umunyamerika w’imyaka 29, wakiniye amakipe menshi yo muri icyo gihugu muri Shampiyona y’Abakiri bato (NBA G League) mu makipe nka Delaware Blue Coats, South Bay Lakers, Agua Caliente Clippers.

Mu 2020 Demarcus yerekeje mu Budage aho yakiniye amakipe nka Hamburg Towers na Science City Jena.

Si ubwa mbere uyu mukinnyi aje mu Rwanda kuko yahanyuze mu mikino ya BAL yo mu 2021 ari kumwe na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa