skol
fortebet

Police FC inyagiye Pepiniere, APR FC bigoranye yikura Nyagatare kigabo

Yanditswe: Saturday 15, Apr 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC inyagiye ikipe ya Pepiniere ibitego 4 kuri 1 iguma ku mwanya wa Gatatu inyuma ya APR FC ya Kabiri yatsinze Sunrise.
Umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuzaga ikipe ya Police FC na Pepiniere urangiye ikipe ya Police inyagiye iyi kipe yo ku Ruyenzi ibitego 4-1.
Ni umukino ikipe ya Pepiniere yagerageje gukina neza ndetse unabona ko ibonana mu kibuga kurusha Police FC ariko kureba mu izamu bikanga, abasore ba Pepiniere barimo Kevin (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC inyagiye ikipe ya Pepiniere ibitego 4 kuri 1 iguma ku mwanya wa Gatatu inyuma ya APR FC ya Kabiri yatsinze Sunrise.

Umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuzaga ikipe ya Police FC na Pepiniere urangiye ikipe ya Police inyagiye iyi kipe yo ku Ruyenzi ibitego 4-1.

Ni umukino ikipe ya Pepiniere yagerageje gukina neza ndetse unabona ko ibonana mu kibuga kurusha Police FC ariko kureba mu izamu bikanga, abasore ba Pepiniere barimo Kevin bagerageje amahirwe ariko biranga.

Hakiri kare ku munota wa 10 gusa ku ikosa ry’umuzamu wa Pepiniere umusifuzi yatanze kufura maze yinjizwa neza na Mico Justin.

Amakipe atarajya mu kiruhuko ku munota wa 40 Danny Usengimana yaboneye Police FC igitego cya kabiri. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

Ku munota wa 50 w’umukino Abbedy Biramahire yatsinze igitego cya Gatatu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rwa mahina, umupira n’ubundi wari uvuye muri koruneri iyi kipe yari ibonye.

Ku munota wa 82 Izayi Songa wari winjiye mu kibuga asimbuye Danny Usengimana yaboneye Police FC igitego cya Kane.

Ku munota wa 89 Pepiniere yabonye igitego cy’impozamarira. Umukino ukaba waje kurangira ari 4 bya Police FC kuri 1 cya Pepiniere.

Undi mukino wari utegerejwe na benshi ni uwo Sunrise yari yakiriyemo APR FC, benshi bavugaga ko iyi ya APR FC itari bwikure Nyagatare ariko yaje kuhava neza cyane ibifashijwemo na Muhadjiri wayitsindiye igitego kimwe rukumbi muri uyu mukino.

Muyindi mikino yabaye Bugesera yatsinze Amagaju 1-0.Musanze FC inganya na AS Kigali 1-1.

Ibi bivuze ko ikipe ya APR FC igumye ku mwanya wa Kabiri n’ amanota 47, Police kuwa Gatatu n’ amanota 46 naho AS Kigali ya Kane ikagira 44.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa