Kigali

Police FC yananiwe kwihimura kuri APR FC imaze igihe kinini iyizengereza muri shampiyona

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 October 2019 Yasuwe: 2612

Amakipe 2 y’abashinzwe umutekano mu Rwanda ariyo APR FC na Police FC yananiwe kwisobanura mu mukino w’umunsi wa 06 wa shampiyona,anganya igitego 1-1 mu mukino wari witezwe na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda.



Muri uyu mukino watangiye saa 18h00 akazi ka Leta karangiye,APR FC na Police FC zinaniwe kwisobanura zigabana amanot 3 y’uyu munsi wa 06 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Uyu mukino watangiye Police FC yotsa igitutu APR FC bituma iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikora amakosa 4 mu minota 4 ibanza y’umukino.

Abakinnyi ba Police FC barimo Savio Nshuti naNdayishimiye Ndayishimiye Antoine Dominique bagiye bazonga cyane ubwugarizi bwa APR FC ariko Mutsinzi Ange uhagaze neza ababera ibamba.

Ku munota wa 31 w’umukino,Manzi Thierry yari atanze igitego ubwo yatakazaga umupira mu rubuga rw’amahina ariko Iyabivuze Osee ntiyabibyaza umusaruro.

Igice cya mbere cyarangiye Police FC ariyo iri hejuru cyane mu mukino ari yo mpamvu abatoza ba APR FC bagaragaye kenshi bashwana n’abakinnyi babo.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje yakaniye ariko amahirwe asekera Police FC bwa mbere ifungura amazamu ku munota wa 74 ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira mwiza wahinduwe na Mpozembizi Mohamed winjiye mu kibuga asimbuye Mucyo Aime Derrick.

Nyuma y’iminota 4 gusa APR FC yahise yishyura ku gitego cyatsinzwe na Mugunga Yves winjiye mu kibuga asimbuye Usengimana Danny, ku burangare bw’aba myugariro ba Police FC.

Umukino warangiye Police FC na APR FC zinganyije igitego 1-1 bituma Mukura VS ikomeza kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 14 inganya na APR FC iri ku mwanya wa kabiri, mu gihe Police FC yo igize amanota 12 ku mwanya wa gatatu. Mukura izigamye ibitego umunani mu gihe APR FC ifite ibitego birindwi.

APR FC izakira Mukura VS ku Cyumweru, mu gihe Police FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, yakirwa na AS Kigali I Nyamirambo.

Mu yindi mikino yakinwe uyu munsi, Musanze yanganyije na Sunrise 1-1, As Muhanga inganya na As Kigali 0-0

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Aline Umutoni wasifuye umukino wahuje ikipe ya Gasogi United n’iya Gicumbi...

Muri uyu mukino wa shampiyona Aline yaherukaga gusifura yarakariwe cyane...
5 December 2019 Yasuwe: 3383 0

Jose Mourinho yavuze ikosa abakinnyi be bakoze bigatuma batsindwa na...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yavuze ko impamvu ikomeye yatumye...
5 December 2019 Yasuwe: 2381 0

Umukinnyi wa Rayon Sports yatunguwe n’umuryango we ku isabukuru y’amavuko...

Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yaraye inganyijemo na Police FC...
5 December 2019 Yasuwe: 3082 0

Lionel Messi yatangaje umukinnyi yahaga amahirwe yo kumutwara Ballon d’Or ya...

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona,Lionel Messi,uherutse kwegukana Ballon...
5 December 2019 Yasuwe: 3271 0

Umukinnyi w’ikipe ya Sunrise niwe uyoboye urutonde rw’abakinnyi 12 bafite...

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda igeze ku munsi...
5 December 2019 Yasuwe: 1178 0

Paris Saint Germain yatangiye kwambara imyambaro yamamaza u...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Ukuboza 2019, nibwo ikigo cy’igihugu...
5 December 2019 Yasuwe: 1089 0