skol
fortebet

Police FC yanyagiye Kiyovu Sports iha ubutumwa bukomeye Rayon Sports

Yanditswe: Friday 20, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona 2023-24 wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Sponsored Ad

Police FC yiyubatse cyane uyu mwaka,yahaye isomo Kiyovu Sports iyitsinda iyirusha muri uyu mukino wari utegerejwe cyane.

Police FC yatangiye umukino isatira cyane, byatumye ibona igitego cya mbere ku munota wa 18 kuri penaliti yatsinzwe na Mugisha Didier.

Kiyovu Sports yaje guhita yishyurwa kuri penaliti yatsinzwe na Nizeyimana Djuma, ni nyuma y’uko Ndizeye Samuel yakoreye umupira mu rubuga rw’amahina ku munota wa 30.

Police FC yanze kujya kuruhuka idatsinze,yinjiza igitego cya kabiri ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira mwiza yari ahawe na Mugenzi Bienvenue.

Police FC yaje kubona igitego cya gatatu ku munota wa 61 cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue wahoze anakinira iyi kipe. Umukino warangiye ari 3-1.

Niyonzima Olivier Seif,kapiteni wa Kiyovu Sports, yagize ikibazo gikomeye cy’imvune aho yanatwawe kwa muganga na ’Ambulance’.

Police FC itsinze Kiyovu Sports umukino wa shampiyona bwa mbere kuva 15/12/2019, imikino 5 yari ishize.

Police FC yateye intambwe nziza iyizamura ku rutonde ndetse inaha ubutumwa Rayon Sports bazahura mu mukino w’ikirarane uzaba kuwa Gatatu.

Urutonde:

1. Musanze FC 16 Pts
2. APR FC 14 Pts (-1)
3. AMAGAJU FC 13 Pts
4. Police FC 13 Pts

Gahunda y’umunsi wa 8 wa shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023

Rayon Sports vs Sunrise FC
Mukura VS vs Bugesera FC
Marines FC vs Gasogi United
Muhazi United vs Musanze FC

Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023

Etincelles FC vs APR FC
Etoile del’Est vs AS Kigali
Amagaju FC vs Gorilla FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa