skol
fortebet

Portugal yateye icyuhagiro Cristiano Ronaldo uri kwibasirwa n’Ibinyamakuru

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Record cyo muri Portugal, cyatangaje ko Ronaldo yabwiye umutoza mukuru Fernando Santos ko ashobora kuva muri Qatar nyuma yo kumenya ko arabanza ku ntebe y’abasimbura bakina n’Ubusuwisi.
Iki kinyamakuru cyavuze ko nyamara uyu mukinnyi yaje gutuza nyuma yo kumenya ko kugenda kwe bishobora kugira ingaruka mbi ku ikipe.
Ishyirahamwe rya ruhago muri Portugal ryahakanye ayo makuru avuga ko Cristiano Ronaldo yavuze ko arava mu gikombe cy’isi mu kiganiro n’umutoza mukuru Fernando Santos. (...)

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Record cyo muri Portugal, cyatangaje ko Ronaldo yabwiye umutoza mukuru Fernando Santos ko ashobora kuva muri Qatar nyuma yo kumenya ko arabanza ku ntebe y’abasimbura bakina n’Ubusuwisi.

Iki kinyamakuru cyavuze ko nyamara uyu mukinnyi yaje gutuza nyuma yo kumenya ko kugenda kwe bishobora kugira ingaruka mbi ku ikipe.

Ishyirahamwe rya ruhago muri Portugal ryahakanye ayo makuru avuga ko Cristiano Ronaldo yavuze ko arava mu gikombe cy’isi mu kiganiro n’umutoza mukuru Fernando Santos.

Itangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal ryagize riti: "Amakuru yasohotse kuri uyu wa kane avuga ko Cristiano Ronaldo yavuze ko azava mu ikipe y’igihugu ubwo yaganiraga na Fernando Santos, umutoza w’igihugu.

FPF iremeza neza ko nta na rimwe kapiteni w’ikipe y’igihugu, Cristiano Ronaldo, yigeze atera ubwoba ko azava mu ikipe y’igihugu mu irushanwa muri Qatar.

Cristiano Ronaldo yubaka amateka adasanzwe buri munsi mu ikipe y’igihugu agomba kubahwa kandi bikaba byerekana ko ntaweukwiye gushidikanya ku bwitange bwe mu ikipe y’igihugu.

Uyu mukinyi w’imyaka 37 yari ku ntebe ubwo umusimbura we Goncalo Ramos yatsindaga ibitego 3 ageza muri kimwe cya kane cy’irangiza Portugal aho izahura na Maroc.

Abajijwe kuri Ronaldo nyuma yo gutsinda Ubusuwisi, Santos yagize ati: "Ibyo biracyari ikintu kigomba gusobanurwa.

"Mfitanye umubano wa hafi cyane nawe,niko byahoze kuko namumenye kuva afite imyaka 19.

Nzahora ntekereza mu nshingano zanjye ko ari umukinnyi w’ingenzi dufite mu ikipe."

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Cristiano Ronaldo yasohoye ubutumwa bugira buti "Ikipe yunze ubumwe ku buryo itakwangizwa n’imbaraga zo hanze. Igihugu cy’intwari cyane ku buryo kitaterwa ubwoba n’umwanzi uwo ari we wese. Ikipe mu buryo bwose, izarwanira inzozi zayo kugeza ku iherezo! Fatanya natwe kwizera! Tsinda, Portugal!."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa