skol
fortebet

Portugal yatsinze Uruguay iba ikipe ya 3 irenze amatsinda mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Monday 28, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Portugal nayo yabonye umwanya muri 1/16 cy’igikombe cy’isi itsinze Uruguay ibitego 2-0 mu mukino utoroshye wabereye kuri Stade Lusail.
Uyu mukino wari hasi kubera imikinire y’amakipe yombi warangiye uhiriye Portugal yahise iba ikipe ya 3 ikatishije itike yo kurenga amatsinda.
Ku munota wa 54 nibwo Portugal yabonye igitego ku mupira watewe na Bruno Fernandes,hanyuma Cristiano Ronaldo arasimbuka ashaka kuwutera umutwe ariko ntiyawukoraho wigira mu izamu.
Portugal yagerageje (...)

Portugal yagerageje kwirwanaho nyuma yo gutsinda iki gitego kuko Uruguay yayisatiriye bikomeye.

Ubwo hari hongeweho imikino 9 kuri 90, Portugal yabonye penaliti ubwo myugariro Jose Gimenez yagaruraga umupira n’ukuboko VAR yemeza ko ari penaliti.

Iyi penaliti yatewe neza na Bruno Fernandes ku munota wa 3 mu nyongera bituma Portugal ibona igitego cya kabiri.

Muri uyu mukino,Uruguay yabonye amahirwe 2 akomeye ariko iyapfusha ubusa.

Mu gice cya mbere,Uruguay yahushije amahirwe akomeye cyane mu gice cya mbere ubwo Rodrigo Bentancur yacengaga ab’inyuma ba Portugal asigarana n’umunyezamu Diogo Costa ariko ashatse kumuroba undi arawugarura.

Maxi Gomez winjiye asimbura nawe yahawe umupira ari mu rubuga rw’amahina awuteye ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Fernandes yari hafi kubona igitego cya 3,mbere y’uko umukino urangira ariko umupira yagaruwe n’umutambiko w’izamu.

Portugal yabaye ikipe ya 3 ibonye itike yo kwerekeza mu kindi cyiciro nyuma y’Ubufaransa na Brazil.

Ibitekerezo

  • Poltigal tuyiri inyuma kdi izakomeza kubikora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa