skol
Kigali
startimes

PSG yabonye umutoza mushya usimbura Tuchel yirukanye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 January 2021 Yasuwe: 3712

Ikipe ya PSG kizigenza mu Bufaransa yamaze kwemeza Mauricio Pochettino wabaye umukinnyi wayo, nk’umutoza mushya mu gihe cy’umwaka umwe n’igice ushobora kongerwa mu gihe yakwitwara neza.


Pochettino wari umaze umwaka urenga nta kazi afite nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham mu mwaka wa 2019,yabonye akazi ko gutoza PSG irimo Mbappe na Neymar Jr.

Pochettino wagejeje Spurs ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2019,yahawe umukoro ukomeye wo kurenza PSG mu Bufaransa akayigira ikipe ihatana ku mugabane w’Uburayi cyane ko ariho ikennye cyane.

Pochettino wakiniye iyi kipe yamuhaye akazi kuva 2001-2003,arasabwa kurenga ku gahigo ka Thomas Tuchel wagejeje PSG ku mukino wa nyuma wa Champions League we akayihesha iki gikombe cy’akataraboneka.

Nyuma yo guhabwa aka kazi,Pochettino yagize ati "Ndishimye kuba nagizwe umutoza wa Paris Saint-Germain.Ndashaka gushimira ubuyobozi bw’ikipe kubera icyizere bangiriye.

Nkuko mubizi,iyi kipe ifite umwanya wihariye mu mutima wanjye.Nayigiriyemo ibihe byiza ntazibagirwa,by’umwihariko abafana bo kuri Parc des Princes.Ngarutse muri iyi kipe uyu munsi mfite intego zihariye zo gutsinda kandi niteguye gukorana na bamwe mu bakinnyi bafite impano ku isi."

Umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaïfi we yagize ati "ndishimye kuba uwahoze ari kapiteni wacu agarutse muri Paris Saint-Germain,ikipe yakomeje kuba iwe mu rugo.

Kugaruka kwa Pochettino bihuje neza n’intego yacu kandi bigiye kuba andi mateka ku ikipe yacu kandi nzizera ko abafana bazishima.Binyuze mu gukorana na Mauricio Pochettino, Paris Saint-Germain igiye gukomeza kwiyubaka kandi azayizamura ku rwego rwo hejuru mu myaka iri imbere.

Pochettino asimbuye Thomas Tuchel wirukanwe ku munsi ubanziriza Noheli ya 2020,aho yari amaze gutsinda 4-0 Strasbourg.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tour du Rwanda yari iteganyijwe muri Gashyantare 2021 yimuriwe muri...

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda...
15 January 2021 Yasuwe: 2686 0

Cristiano Ronaldo ahembwa umushahara uruta uwo amakipe 4 yo muri Serie A...

Kizigenza Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus uhembwa amafaranga...
15 January 2021 Yasuwe: 4254 0

Didier Drogba yahishuye uko yatandukanye n’umugore we nyuma y’amafoto...

Uwahoze ari rutahizamu wa Chelsea n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire,Didier...
15 January 2021 Yasuwe: 7222 0

Zidane yafatiye ibihano bikomeye Vinicius Jr wakoze igikorwa...

Umutoza Zinedine Zidane w’ikipe ya Real Madrid yafatiye ibihano Vinicius Jr...
14 January 2021 Yasuwe: 5767 0

Paul Pogba yahaye ubutumwa Liverpool bahataniye igikombe cya...

Umufaransa Paul Pogba ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United...
14 January 2021 Yasuwe: 4737 0

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yategeye akayabo Amavubi ku...

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports mbere y’uko yeguzwa na RGB mu mwaka...
13 January 2021 Yasuwe: 4830 0