skol
fortebet

PSG yagaragaje igiciro k’uwifuza Neymar Jr wasabye kwigendera

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikinyamakuru l’Equipe cyatangaje ko rutahizamu Neymar Jr yasabye PSG kumurekura muri iyi mpeshyi akigendera.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru mu Bufaransa biravuga ko Neymar Jr yifuza kugaruka muri FC Barcelona yahozemo gusa biragoye kubera ko iyi kipe ivugwamo ibibazo by’ubukungu.

Sky Sports ivuga ko PSG yakiriye iki cyifuzo neza ndetse yahaye rugari amakipe amwifuza.

Iki kinyamakuru kivuga ko PSG yagabanyije ibiciro kuri uyu mukinnyi aho yifuza miliyoni hagati ya 60 na 80 z’amapawundi.

Gusa PSG ngo izagena igiciro cya Neymar Jr bitewe n’ikipe ije imushaka kuko ngo hari izo izahenda n’izindi zizaza ikabaca make.

Ikipe batumvikana ni Real Madrid ariyo mpamvu bivugwa ko ije kumushaka bayihenda cyane.

Chelsea niyo kipe ya mbere ivugwa ko ishaka Neymar,ndetse ngo imaze igihe kinini ivugana n’abamuhagarariye.

Gusa ikinyamakuru the Guardian kivuga ko abo muri Chelsea bahakanye aya makuru yo gushaka uyu mukinnyi.

Uyu mukinnyi waguzwe miliyoni 222 z’amayero na PSG muri 2017,ntacyo yayigejejeho mu myaka ayimazemo kuko batigeze batwara Champions League bifuzaga.

Andi makuru aravuga ko Neymar ashobora kwerekeza muri Saudi Pro League, agasanga abarimo Karim Benzema, Sadio Mane, N’Golo Kante na Riyad Mahrez bayerekejemo muri iyi mpeshyi.

Neymar afitanye amasezerano na PSG azageza muri 2027.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa