PSG yasabye Real Madrid umukinnyi wayo ukomeye kugira ngo ibahe Neymar Jr
Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019
Ikipe ya PSG irifuza kugurisha umukinnyi Neymar Jr mu ikipe iyo ariyo yose yayiha amafaranga menshi ariko kubera ko nayo ishaka umukinnyi ukomeye wo hagati,yasabye Real Madrid ko yayiha akayabo ka miliyoni 196 cyangwa se ikagabanyaho make ikabaha Casemiro.
PSG irashaka kumva ubusabe bwa Real Madrid kuri Neymar Jr kubera ko nayo ifite umukinnyi yifuza ariyo mpamvu yabasabye kubaha Casemiro yarangiza ikongeraho amamiliyoni y’amapawundi.
Ubuyobozi bwa PSG bwavuze ko nyuma yo gutakaza umukinnyi Thiago Motta wakinaga neza hagati mu kibuga,yabuze umusimbura we ariyo mpamvu bifuza kuvugana na Real Madrid ikabaha Casemiro ikanongeraho andi mafaranga ikabaha Neymar Jr.
PSG ntabwo ishaka guhomba miliyoni 196 z’amapawundi yatanze kuri Neymar Jr mu mwaka wa 2017 ubwo yamukuraga mu ikipe ya FC Barcelona,ariyo mpamvu ngo ikipe itazageza kuri aka kayabo itazabasha kubona Neymar Jr.
Ikinyamakuru Marca cyatangaje ko PSG yifuza cyane umunya Brazil ukina hagati muri Real Madrid,Casemiro ngo aze kuziba icyuho cya Thiago Motta na Adrien Rabiot bavuye mu ikipe.
Real Madrid yavuze ko Casemiro atagurishwa ariko kuko atakiri mu mishinga ya Zidane bakwemera kumuha PSG ikabaha Neymar Jr.
PSG irifuza ko Real Madrid yabaha Casemiro muri gahunda yo kugura Neymar Jr
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *