skol
fortebet

PSG yasezereye bigoranye Atalanta muri UEFA Champions League

Yanditswe: Wednesday 12, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya PSG ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya UEFA Champions League uyu mwaka yasezereye Atalanta bigoranye mu mikino ya ¼ cy’irangiza iyitsinze ibitego 2-1 byose byabonetse ku munota wa 90.

Sponsored Ad

Uyu mukino wabereye I Lisbon mu gihugu cya Portugal,warangiye ikipe ya PSG ibashije kurenga imikino ya 1/16 yari imaze imyaka isezererwamo mu buryo budasobanutse.

PSG niyo yabonye amahirwe yo gufungura amazamu hakiri kare kuko ku munota wa 05 w’umukino Neymar yacomekewe umupira ariruka asiga ba myugariro bose ba Atalanta asigarana n’umunyezamu,amurobye umupira ujya hanze.

Atalanta yahise itangira gusatira ikipe ya PSG cyane ibona amahirwe menshi yo kubona igitego ariko umunyezamu Keylor Navas ayibera ibamba.

Ku munota wa 27 w’umukino,Atalanta yabonye igitego cyiza cyane ubwo Mario Pasalic yateraga umupira ukomeye mu izamu umunyezamu Navas ntiyabasha kuwugarura.

Iki gitego cyagumishije Atalanta mu mukino bituma irangiza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yose yagarutse yigana ariko PSG ifite inyota yo gushaka uko yakwishyura ariyo mpamvu ku munota wa 60 yahise yinjiza mu kibuga Kylian Mbappe wabanje hanze kubera imvune yagize mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu,asimbura Pablo Sarabia.

Uyu rutahizamu yahise yahise atangira guha akazi ba myugariro ba Atalanta yari yagiye inyuma yose kugarira.

Atalanta yakomeje kugarira bituma umutoza wa PSG,Thomas Tuchel ahindura amayeri yinjiza mu kibuga Julian Draxler na Leandro Paredes basimbura Gana Gueye na Ander Herrera batigaragaje cyane.

PSG yakomeje gushaka igitego cyane ariko iza kugira ibyago ku munota wa 79 umunyezamu wayo wa mbere Keylor Navas aravunika asimburwa na Sergio Rico.

Iyi kipe yo mu mujyi wa Paris,yaje kubona umucunguzi, Choupo Moting,winjiye mu kibuga asimbuye Mauro Icardi ku munota wa 80.

Uyu rutahizamu usanzwe ukina iminota mike yazanye imbaraga zidasanzwe kuko ku munota wa 90 yahinduye umupira mwiza usanga Neymar Jr mu rubuga rw’amahina awuhereza neza Marquinhos ahita yishyura igitego, biba 1-1.

Umusifuzi wo ku ruhande yahise yongeraho iminota 5 yahiriye PSG kuko yahise izamukana umupira mwiza wahawe Neymar Jr,nawe awuhereza Mbappe warebye neza uko Eric Maxim Choupo-Moting yari ahagaze amucomekera umupira mwiza yateye aryamye ashyiramo igitego cya kabiri.

Atalanta yayoboye umukino iminota irenga 60,yananiwe kwihanganira iminota 4 ya nyuma birangira itakaje umukino gusa igice cya kabiri yugariye cyane ntibyayihira.

PSG yatsinze uyu mukino bigoranye,igiye kwitegura uzarokoka hagati ya Atletico Madrid na RB Leipzig bazakina mu ijoro ryo kuri uyu wa kane.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa