skol
fortebet

PSG yatangiye gushakisha umusimbura wa Kylian Mbappe

Yanditswe: Monday 10, May 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG ikomeje gusaba rutahizamu Kylian Mbappe kongera amasezerano ariko we ntabikozwa ariyo mpamvu yatangiye kurambagiza umunya Misiri Mohamed Salah kugira ngo azamusimbure.

Sponsored Ad

Kylian Mbappe wahishuye ko yifuza gukinira Real Madrid,asigaranye amasezerano y’umwaka umwe ndetse yemeje ko muri mpeshyi aribwo azatangaza aho azakina mu mwaka w’imikino utaha ariyo mpamvu PSG yatangiye kumutakariza icyizere.

Ikipe ya Real Madrid ngo yamaze gutegura amafaranga izashora kuri Mbappe ndetse ngo itegereje ko umwaka w’imikino urangira kugira ngo iyashyire ku meza ya PSG ariyo mpamvu iyi kipe yo mu Bufaransa nayo yiyemeje gushaka Mohamed Salah.

Mbappe niwe ufite ibitego byinshi muri Ligue 1 aho kugeza ubu afite 25 ndetse arusha 6 abamukurikiye barimo Memphis Depay na Wissam Ben Yedder.

Kuba PSG ishobora kubura igikombe cya shampiyona na Champions League,bishobora gutuma Mbappe atayigumamo kuko amaze kwakira ko ari umukinnyi ukomeye ugomba kwegukana Champions League bikamufasha kwegukana Ballon d’Or.

Zinedine Zidane arashaka kongera mu ikipe izina rikomeye ryamufasha kubona ibitego aho Karim Benzema yananiwe ariyo mpamvu yifuza Mbappe ngo aze yongere kumugarura ku ruhembe rw’amakipe y’ibigugu.

Real Madrid yaraye inganyije na Sevilla 2-2,ifite amahirwe atari menshi yo kwegukana La LIGA uyu mwaka ariyo mpamvu nta gihindutse ishobora gushora amafaranga menshi ku isoko ryo muri iyi mpeshyi.

Kugeza ubu Mo Salah wifuzwa na PSG,amaze gutsinda ibitego 20 mu mikino 33 amaze gukina muri Premier League aho arushwa kimwe na Harry Kane umuza imbere ku rutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona.

Salah afite amasezerano muri Liverpool azamugeza muri 2023 ariko uyu mukinnyi w’imyaka 28 yavuze ko nta muyobozi w’ikipe uramwegera amusaba kongera amasezerano ariyo mpamvu byavuzwe ko ashobora kwigira muri Barcelona cyangwa Real Madrid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa