skol
fortebet

Pyramids FC yakanze APR FC bazahangana mbere y’umukino

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Pyramid iri mu Rwanda gukina na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda y’imikino ya CAF Champions League.

Sponsored Ad

Iyi kipe yo mu Misiri yakoze agashya kuko aho iri kunyura buri wese ari kubimenya kubera ko Bisi yagombaga kugendamo yayisize amarangi yayo ndetse yandikaho ngo "We are Pyramids",bisobanura ngo ’turi Pyramids’.

Kuri iki cyumweru tariki 15 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium ni bwo hategerejwe umukino uzahuza APR FC iheruka kwegukana shampiyona y’icyiciro mu Rwanda na Pyramids yo mu Misiri.

Pyramids iza ku mwanya wa 4 mu makipe akomeye muri Afurika, ku munsi w’ejo nimugoroba ni bwo yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe izanywe n’indege yabo yihariye.

Abantu 76 barimo abakinnyi 33 ni bo iyi kipe yazanye bakaba bacumbitse muri Raddison Blue Hotel.

Uyu mukino wa APR FC na Pyramids utegerejwe na benshi bitewe n’abakinnyi bakomeye iyi kipe yo mu Misiri ifite barimo Fiston Kalala Mayele na Ramadhan Sobhi.

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwiteguye neza ndetse ko ikipe itagomba gutsindwa.

APR FC yageze muri iri jonjora rya kabiri nyuma yo gusezerera Gaadiidka FC ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1.

Ikipe ya Pyramids FC yakoreye imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, mbere y’uko ikina na APR FC mu mukino ubanza mu Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League kuri iki Cyumweru.

Yahakoreye kare kubera ko uyu munsi harabera umukino wa Yanga SC na Al Merrikh yo muri Sudani.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa