skol
fortebet

Queen Cha yakoze Remix ya Winner asingiza ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Queen Cha yakoze remix y’indirimbo ye Winner ikunzwe cyane mu rubyiruko,ayihinduramo indirimbo ivuga ibigwi bya Rayon Sports iherutse gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere muri aka karere ka Afrika y’Iburasirazuba igeze muri ¼ cya CAF Confederations Cup nyuma y’ivugurura rya CAF.

Sponsored Ad

Queen Cha ukorera umuziki we mu ihurira rya The Mane,azwiho kuba umufana ukomeye wa Rayon Sports cyane ko se umubyara Mugemana Charles amaze imyaka irenga 25 ari muganga mukuru wa Rayon Sports.

Queen Cha yaririmbiye Rayon Sports afana indirimbo

Muri iyi ndirimbo Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha yise Aba Rayons, yibanze ku byo Rayon Sports imaze iminsi ikorera amakipe y’ibigugu muri aka karere muri CAF Confederations ndetse n’ibyo yakoreye EL Hilal yo muri Sudan mbere ya Genocide yakorewe Abatutsi muri 19994.

Yagize ati “Nta muntu wagerageje ibyo kwanga Rayon ngo bimugwe neza,nawe urabe wumva.Eeh Abarayons we are winners.

Kuva nabaho si rimwe Rayon itsinda ibihangange El Hilal irabihamya.Yanga yageze I Kigali,nayo ihabonera isomo.Gor Mahia iri mu marira.Mubambwirire bagenze gake ni amateka,aya ni amateka.”

Queen Cha aherutse gutangaza ko aho kugira ngo Rayon Sports itsindwe yahitamo guhara igihembo cya Primus Guma Guma Super Star kimaze gutwarwa n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda ndetse buri muhanzi w’umunyarwanda aba afite inzozi zo kucyegukana.

Iyi ndirimbo ya Queen Cha iri ku rukuta rwe rwa You Tube yise Queen Cha ndetse benshi mu bakunzi ba Rayon Sports n’ab’uyu muhanzikazi bakomeje kuyumva cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa