skol
fortebet

Rafael Nadal ari kuririmbwa ku isi yose kubera ibyo yakoreye abaturage bo muri Majorca batewe n’umwuzure wahitanye abarenga 10 [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

Nimero ya mbere ku isi mu mukino wa Tennis, Rafael Nadal ari guca ibintu kubera amafoto n’amashusho ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga,ari gukoropa amazu y’abaturage bo mu gace ka Majorca atuyemo ndetse yacumbikiye mu ishuli rye ryigisha Tennis abasizwe iheruheru n’umwuzure wangije byinshi mu ijoro ryo ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Sponsored Ad

Rafa yafashwe amashusho ari gukoropa zimwe mu nzu z’abaturanyi be zari zuzuyemo ibyondo ndetse zimwe zasenywe n’uyu mwuzure ukomeye wangije aka gace ka Majorca.

Rafael Nadal yahise atumira abaturage basizwe iheruheru n’uyu mwuzure ukomeye kuza gucumbika mu ishuli rye ryigisha umukino wa Tennis aho benshi mu baturanyi be bahise baza bamugana.

Kugeza ubu biravugwa ko abantu 10 bamaze gupfa nyuma y’uyu mwuzure ukomeye watwaye amazu,amamodoka ndetse ukomeretse benshi kuko bamwe mu bantu batembanywe n’amazi barakomereka cyane.

Nadal yashimwe na benshi kubera ibyo yakoreye abaturage bo muri Majorca

Mu bantu bapfuye bamenyekanye barimo Abongereza babiri bari mu kigero cy’imyaka irenga 70 bari mu modoka,uyu mwuzure ukaza ukabatembana,ubwo berekezaga kuri Hoteli.

Nadal w’imyaka 32 yahaye bamwe mu baturage inkweto kugira ngo bajye gukoropa amazu y’abaturanyi babo nawe abibafashamo nkuko amashusho yashyizwe hanze na AS ari gukwirakwizwa hiry no hino abigaragaza.

Nadal abinyujije kuri Twitter yihanganishije aba baturanyi be ndetse acumbikira abarenga 100 muri Academy ye iri ahitwa Monacor.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa