skol
fortebet

Rafael Nadal yakoze amateka atarakorwa n’umuntu wese muri Tennis(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

Umusore Rafael Nadal umunya Espagne w’imyaka 32 ukina umukino wa Tennis aho ari nimero ya 4 ku isi yaraye akoze amateka ubwo yatwaraga irushanwa rya Roland Garros irushanwa rikinirwa I Paris ku bibuga by’igitaka bizwi nka “Clay court”.
Uyu munya Espagne umaze gutwara ibikombe bikomeye muri Tennis 15 yaraye akoze amateka yo kuba ariwe mukinnyi utwaye irushanwa rimwe muri 4 akomeye aba buri mwaka inshuro 10 zose aha hari nyuma y’aho yatsindaga umusuwisi Stanislas Wawrinka amaseti 3 ku busa (...)

Sponsored Ad

Umusore Rafael Nadal umunya Espagne w’imyaka 32 ukina umukino wa Tennis aho ari nimero ya 4 ku isi yaraye akoze amateka ubwo yatwaraga irushanwa rya Roland Garros irushanwa rikinirwa I Paris ku bibuga by’igitaka bizwi nka “Clay court”.

Uyu munya Espagne umaze gutwara ibikombe bikomeye muri Tennis 15 yaraye akoze amateka yo kuba ariwe mukinnyi utwaye irushanwa rimwe muri 4 akomeye aba buri mwaka inshuro 10 zose aha hari nyuma y’aho yatsindaga umusuwisi Stanislas Wawrinka amaseti 3 ku busa (6-2,6-3,6-1).

Uretse kuba uyu musore yatwaye iki gikombe ubugira 10 ntabwo yaherukaga gutwara igikombe mu marushanwa akomeye ya Tennis azwi nka “Grand slams” kuko yaherukaga muri 2014 nabwo atwara Roland Garros ya 9 aho yahise asangira agahigo ko gutwara inshuro 9 irushanwa rimwe muri akomeye muri Tennis na Martina Navratilova watwaye Wimbledon nawe 9.

Igikomeje gutangaza abantu benshi ni ukuntu uyu musore atwaye iri rushanwa nta muntu ubashije kumwinjiza iseti nimwe nubwo ariinshuro ya 3 abashije kubigeraho muri iri rushanwa kuko yabikoze nanone 2008 na 2010.

Kugeza ubu Nadal ahise aba uwa kabiri bidasubirwaho ku rutonde rw’abamaze gutwara ibikombe byinshi bikomeye (grand slams) muri Tennis cyane ko nubwo yari ku mwanya wa kabiri yanganyaga ibikombe 14 na Pete Sampras utagikina uyu mukino aho kuri ubu Nadal arushwa ibikombe 3 n’umusuwisi Roger Federer ufite ibikombe bikomeye 18.

Gutwara Roland Garros kuri Nadal byamuhesheje amahirwe yo kuva kuri nimero kane yari ariho ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis babigize umwuga ku isi agera ku mwanya wa kabiri ni amanota 7285 aho akurikiye Andy Murray wa mbere n’amanota 9890 dore ko iyo utwaye irushanwa rikomeye muri 4 uhabwa amanota 2000.

Mu mikino 81 Nadal amaze gukina mu irushanwa rya Roland Garros yatsinzwemo 2 gusa bikomeza kumugira umukinny wa mbere kuri Tennis ikinirwa ku bibuga by’ibitaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa