skol
fortebet

Rayon Sports idafite abakinnyi 5 igenderaho yasinyishije umunyezamu mushya

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports yasinyishije bidasubirwaho umunyezamu w’umunya Senegal, Khadime Ndiaye,ndetse ngo yiteguye byimazeyo imikino iri imbere, harimo umukino utaha na Gasogi United.

Sponsored Ad

Umunyezamu w’umunya Senegal Khadime Ndiaye yasinye amasezerano y’amezi 6 muri Rayon Sports.

Ndiaye yahawe No 1 ndetse ashobora kubanza mu kibuga ku mukino wa Gasogi United.

Ndiaye yahawe No 1 ndetse ashobora kubanza mu kibuga ku mukino wa Gasogi United.

Kugeza ubu mu Nzovu bategereje Joackiam Ojera na Charles Bbaale ko bagera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

Rayon Sports nta makuru na make ifite ku munyezamu Simon Tamale wagiye mu biruhuko iwabo muri Uganda.

Nta gihindutse Rayon Sports iratangirana icyumweru gitaha umutoza wungirije utari Rubona Emmanuel.

Hari amakuru avuga ko Rayon Sports ishobora gukina umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona na Gasogi United idafite abakinnyi barimo abakomoka muri Uganda batatu: Joackiam Ojera na Charles Baale ndetse n’umunyezamu Simon Tamale bakibereye iwabo.

Aba bakinnyi bagiye mu mikuru iwabo ariko kugeza kuri ubu ngo ntibaragaruka, bivugwa ko babwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko nta tike bafite, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanga kuyiboherereza kuko bitari mu masezerano.

Undi mukinnyi utaraza, ni Umunya-Maroc, Youssef Rharb wagiye mu kiruhuko cyo gukora ubukwe.

Aba bakaba biyongeraho Umunya-DR Congo, Nzinga Luvumbu we wagiye mu biruhuko no gutora ariko akaba ataragaruka kuko ngo yabuze indege.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, ikipe ya Rayon Sports izakira Gasogi United guhera 18h00 kuri Kigali PELE Stadium.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira: 3000 FRW, 5000 FRW, 10000 FRW & 20000 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa