skol
fortebet

Rayon Sports igiye gutoranya Umutoza umwe muri 30 bayisabye akazi

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports igiye gutoranya Umutoza umwe muri 30 bayisabye akazi kugira ngo ayibere umutoza mukuru wunganira Mohamed Wade utarahiriwe.

Sponsored Ad

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu gihe kitarambiranye Murera igomba gutangaza umutoza mukuru mu barenga 30 basabye gutoza iyi Kipe ifite ibikombe bya Shampiyona icyenda, iby’Amahoro 10 n’ibya Super Cup bibiri.

Yagize ati "Ntabwo twagumana ’staff’ ingana gutya, urabona ko harimo icyuho cyane cyane ku batoza babiri, umukuru n’umwungiriza. Hagomba kwemezwa umutoza mukuru mushya uzatoza Igice cya kabiri cya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro tukaba twakwegukanamo kimwe muri ibi tugasubira mu mikino Nyafurika.”

Yakomeje avuga ko hari imwe mu mikino Ubuyobozi wa Rayon Sports butishimiye uko amanota atatu yabuze byatumye butakariza icyizere Umutoza Wade.

Yagize ati "Nko ku mukino twakiriwemo na Etincelles FC i Rubavu tukanganya [igitego 1-1] ubona ko habayemo amakosa y’umutoza. Gutsindwa na AS Kigali no kunganya na Kiyovu Sports ubona ko iyo aza gukinisha abakinnyi bose bahari kandi neza tuba twaratsinze iyi mikino yombi.”

Iki kinyamakuru cyavuze ko ku wa Kane, tariki 14 Ukuboza 2023, hateganyijwe inama muri Rayon Sports izigira hamwe uko igice cya Shampiyona cyagenze no gutegura icya kabiri. Ku meza y’ibiganiro hazabaho kungurana ibitekerezo ku mutoza mukuru mushya uzatangazwa vuba n’abakinnyi bashya bazongerwamo byitezwe ko ari hagati ya babiri na batatu.

Rayon Sports yasoje igice kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 27 mu mikino 15 inyuma ya APR FC ya mbere n’amanota 33, Police FC ni iya kabiri na 31 mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 29.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa