skol
fortebet

Rayon Sports igiye kubona undi muterankunga mushya

Yanditswe: Thursday 15, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Oluwatosin Ajibade wamamaye nka Mr Eazi uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria no muri Africa, ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports yiyongere mu baterankunga b’iyi kipe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo ikipe ya Rayon Sports FC yakinaga na Rwamagana FC, Mr Eazi ari mu bafana bari bicaye muri stade ya Kigali i Nyamirambo akurikiye uyu mukino.
Ubwo umukino wari urangiye Rayon Sports itsinze Rwamagana Fc 2-0, uyu muhanzi yagaragaye ari kumwe na President ya Rayon bakoma amashyi asanzwe (...)

Sponsored Ad

Oluwatosin Ajibade wamamaye nka Mr Eazi uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria no muri Africa, ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports yiyongere mu baterankunga b’iyi kipe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo ikipe ya Rayon Sports FC yakinaga na Rwamagana FC, Mr Eazi ari mu bafana bari bicaye muri stade ya Kigali i Nyamirambo akurikiye uyu mukino.

Ubwo umukino wari urangiye Rayon Sports itsinze Rwamagana Fc 2-0, uyu muhanzi yagaragaye ari kumwe na President ya Rayon bakoma amashyi asanzwe azwi nk’amashyi y’aba Rayon mu kwishimira intsinzi.

Amakuru aravuga ko Mr Eazi amaze igihe mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports yo kugirango bakorane nk’umuterankunga w’iyi kipe abinyujije muri sosiyete asanzwe afite hano mu Rwanda yitwa BetPawa.

Ibiganiro kuri izi mpande zombi ngo biragana ku musozo kandi biri kugenda neza ku buryo nta kabuza mu minsi irimbere Rayon Sports iratangira kwamamaza sosiyete y’uyu muhanzi.

Mr Eazi asanzwe ari umuterankunga ukomeye wa shampiyona yo muri Ghana, buri mwaka abaha asaga miliyoni 6 z’amadorali.

Uyu muhanzi kuva yasura u Rwanda bigizwemo uruhare n’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB agasobanurirwa amahirwe ahari y’ishoramari, yahise agaragaza inyota yo gushora imari ye mu Rwanda mu bikorwa bitanudukanye.

Mr Eazi ari mu bahanzi bafite agatubutse dore ko we n’umukunzi we witwa Temi Otedola bitegura kurushinga,bafite umutungo ubarirwa muri miliyari 7Frw, uyu mukobwa Mr Eazi yitegura kurongora n’umwana w’umwe mu baherwe bazwi muri Nigeria witwa Femi Otedola.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa