skol
fortebet

Rayon Sports inaniwe gutsinda Musanze FC abafana bongera kwikoma Minnaert

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kubabaza abafana bayo, kuko inaniwe gutsinda Musanze FC bakanganya 0-0 kuri stade Ubworoherane ,bigatuma amahirwe yayo yo kwegukana igikombe akomeza kuyoyo burunduka.

Sponsored Ad

Ibintu bikomeje kuba bibi ku mutoza Ivan Minnaert,kuko nyuma yo gutsindwa na Amagaju FC ku wa Kabiri,anganyije na Musanze FC 0-0,bituma amahirwe yo kwegukana shampiyona y’uyu mwaka akendera burundu.

Mbere y’uyu mukino havugwaga ko abakinnyi ba Rayon Sports baherutse kwandika urupapuro bavuga ko batagishaka Minnaert,none bongeye kubimugaragariza I Musanze.

Abakinnyi nka Kwizera Pierrot,Manishimwe Djabel n’abandi,bitwaye nabi I Musanze ndetse batunzwe agatoki n’abafana ba Rayon Sports ko batagishaka gukorera uyu mutoza w’Umubiligi.

Rayon Sports iri kugenda igana ahabi kuko amahirwe yo kuzongera gusohokera u Rwanda iyateze mu gikombe cy’Amahoro,nacyo bitazayorohera kubera ibigugu biri kugihatanira.

Nyuma y’umukino abafana ba Rayon Sports batangarije abanyamakuru ko batacyifuza Ivan Minnaert ndetse bifuza ko yabavira mu ikipe kuko ari kuyijyana ahantu habi.

Rayon Sports yarangije ibirarane byayo uyu munsi, igumye ku mwanya wa 3 n’amanota 45 aho ikurikiye AS Kigali ya mbere ifite amanota 51, na APR FC ya kabiri ifite amanota 50.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa