skol
fortebet

Rayon Sports ishobora kujyana abakinnyi bake muri Algeria

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo Rayon Sports irerekeza muri Algeria gukina umukino wa 4 wa CAF Confederations Cup izahuramo na USM Alger aho bivugwa ko ishobora kutajyana abakinnyi 18 kubera amafaranga menshi igomba gutakaza yishyura ibyo abakinnyi bakeneye ndetse n’abakinnyi bayo bafite imvune n’amakarita.

Sponsored Ad

Rayon Sports ishobora gutakaza asaga ibihumbi 70 by’amadolari muri uru rugendo rw’iminsi igera kuri 5 igiye gukorera muri Algeria aho bivugwa ko nibura buri muntu uri muri delegation azakoresha asaga ibihumbi 2 by’amadolari.

Uretse kuba isabwa gutanga amafaranga menshi muri iyi minsi izamara muri Algeria,Rayon Sports ifite ikibazo cy’abakinnyi bayo bafite imvune barimo Mukunzi Yannick wageze ku myitozo ku munsi w’ejo akererewe,Rutanga Eric nawe wavunitse mu gihe Muhire Kevin na Mutsinzi Ange bo batemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita bahawe.

Kwizera Pierrot ntabwo aragera mu Rwanda nyuma yo kwerekeza mu Burundi gushaka ibyangombwa bimufasha gusohoka hanze kuko hari amakipe amushaka yo hanze y’ u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa