Rayon Sports yatomboye AS Kigali ku munsi wa mbere mu gushaka igikombe [INGENGABIHE]
Yanditswe: Thursday 20, May 2021
Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021,nibwo habaye tombola y’uko amakipe 8 agiye guhatanira shampiyona y’uyu mwaka aho Rayon Sports izatangira ihangana na AS Kigali hanyuma ikurikizeho izakomeza hagati ya Bugesera.
Amakipe 8 agiye guhatanira shampiyona arimo Marines FC,Rutsiro FC,Bugesera FC yinjiyemo nyuma yo kunyagira AS Muhanga 4-0,Police FC, APR FC,Espoir FC,AS Kigali naRayon Sports.
Ku munsi wa mbere,Marines FC izaba yakira Rutsiro FC,Bugesera FC yakire Police FC, APR FC izakira Espoir FC mu gihe AS Kigali izacakirana na Rayon Sports.
Umukino uba utegerejwe n’abatari bacye, uhuza ibigugu by’u Rwanda, APR FC na Rayon Sports uzakinwa ku munsi wa gatanu w’irushanwa wakirwe na Rayon Sports mu Bugesera.
Muri iyi tombola, bemeje ko ikipe izakina imikino irindwi kandi nta mukino wo kwishyura urimo.
Muri iyi mikino irindwi (7), ikipe izakira imikino itatu mu gihe undi mukino bawutomboreye kugira ngo bamenye uzawakira. Uyu mukino uzaba ari umunsi wa kane.AS Kigali izajya yakirira i Muhanga,Rayon i Bugesera.
Imikino y’umunsi wa 1 iratangira kuri iki cyumweru.
Ingengabihe y’uko amakipe azahura:
Umunsi 1:
Marines FC vs Rutsiro FC (Umuganda Stadium)
Bugesera FC vs Police FC (Bugesera Stadium)
APR FC vs Espoir FC (Huye Stadium)
AS Kigali vs Rayon Sports (Muhanga Stadium)
Umunsi 2:
Police FC vs Marines FC
Espoir FC vs Rutsiro FC(Rusizi Stadium)
Rayon Sports vs Bugesera FC(Bugesera Stadium)
AS Kigali vs APR FC(Muhanga Stadium)
Umunsi 3:
Marines FC vs Espoir FC(Umuganda Stadium)
Police FC vs Rayon Sports
Rutsiro FC vs AS Kigali(Umuganda Stadium)
Bugesera FC vs APR FC(Bugesera FC)
Umunsi 4:
Marines FC vs Rayon Sports (Rubavu)
APR FC vs Police FC (Huye)
Rutsiro FC vs Bugesera (Rubavu)
AS Kigali vs Espoir FC(Muhanga)
Umunsi 5:
Marines FC vs AS Kigali(Umuganda Stadium)
Rayon Sports vs APR FC(Bugesera Stadium)
Espoir FC vs Bugesera FC(Rusizi Stadium)
Police FC vs Rutsiro FC
Umunsi 6:
APR FC vs Marines FC (Huye Stadium)
Bugesera FC vs AS Kigali(Bugesera Stadium)
Rutsiro FC vs Rayon Sports(Umuganda Stadium)
Espoir FC vs Police FC(Rusizi Stadium)
Umunsi 7:
Marines FC vs Buigesera FC(Umuganda Stadium)
AS Kigali vs Police FC(Muhanga Stadium)
APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium)
Rayon Sports vs Espoir FC(Bugesra Stadium)
Uko Tombola y’amakipe 8 ahatanira kutamanuka yagenze:
Umunsi wa mbere:
Mukura VS&L vs Gasogi United
AS Muhanga vs Kiyovu Sports
Gorilla FC vs Etincelles FC
Gasogi United vs Musanze FC
Umunsi wa kabiri:
Kiyovu Sports vs Mukura VS&L
Etincelles FC vs Sunrise FC
Musanze FC vs AS Muhanga
Gasogi United vs Gorilla FC
Umunsi wa gatatu
Mukura VS&L vs Etincelles FC
Kiyovu Sports vs Musanze FC
Sunrise´FC vs Gasogi United
AS Muhanga vs Gorilla FC
Umunsi wa kane:
Musanze FC vs Mukura VS&L
Gasogi United vs Etincelles FC
Gorilla FC vs Kiyovu Sports
AS Muhanga vs Sunrise FC
Umunsi wa gatanu:
Mukura VS&L vs Gasogi United
Musanze FC vs Gorilla FC
Etincelles FC vs AS Muhanga
Kiyovu Sports vs Sunrise FC
Umunsi wa gatandatu:
Gorilla FC vs Mukura VS&L
AS Muhanga vs Gasogi United
Sunrise FC vs Musanze FC
Kiyovu Sports vs Etincelles FC
Umunsi wa karindwi:
Mukura VS&L vs AS Muhanga
Gorilla FC vs Sunrise FC
Gasogi United vs Kiyovu Sports
Etincelles FC vs Musanze FC
Aya makipe yose azahura yose umukino umwe gusa, bisobanuye ko buri kipe izakina imikino irindwi hanyuma hakazabonekemo ebyiri zizaba iza nyuma ari nazo zizahita zimanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ibitekerezo
Umunsi wa mbere
Mukura vs Sunrise mwanditse ko izahura na Gasogi!