skol
fortebet

Rayon Sports mu nzira zo kugarura Luvumbu Heritier wagiye atamaze inyota abafana bayo

Yanditswe: Friday 09, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ikipe ya Rayon Sports iri hafi gusinyisha Umukongomani Heritier Lumbu Nzinga wayikiniye amezi make akerekeza muri Angola.
IGIHE dukesha iyi nkuru kiravuga ko gifite yizewe ko Luvumbu udafite ikipe ubu ari gushakirwa ibyangombwa ku buryo yasesekara mu rwa Gasabo mu Cyumweru gitaha.
Ibyangombwa bye biramutse bibonekeye igihe, yagaragara mu mukino Rayon Sports izakiramo APR FC tariki 17 Ukuboza 2022 kuri Stade ya Kigali.
Heritier Luvumbu Nzinga w’imyaka 29 y’amavuko, (...)

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ikipe ya Rayon Sports iri hafi gusinyisha Umukongomani Heritier Lumbu Nzinga wayikiniye amezi make akerekeza muri Angola.

IGIHE dukesha iyi nkuru kiravuga ko gifite yizewe ko Luvumbu udafite ikipe ubu ari gushakirwa ibyangombwa ku buryo yasesekara mu rwa Gasabo mu Cyumweru gitaha.

Ibyangombwa bye biramutse bibonekeye igihe, yagaragara mu mukino Rayon Sports izakiramo APR FC tariki 17 Ukuboza 2022 kuri Stade ya Kigali.

Heritier Luvumbu Nzinga w’imyaka 29 y’amavuko, yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2014 ubwo yakiniraga AS Vita Club akaba yarayivuyemo mu mwaka wa 2017 ahita yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi.

Muri 2018, Heritier Luvumbu yerekeje muri Association Sportive des Forces Armees Royales ( AS FAR ) yo muri Morocco, muri 2019 yayivuyemo yerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid ari nayo yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports.

Kuva muri 2014 ni bwo uyu mukinnyi yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo “Les Leopards”, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.

Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga w’imyaka 29, ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane muri CHAN yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Yakiniye amakipe arimo Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi, AS FAR Rabat ndetse na Athletic Youssoufia Berrechid zo muri Maroc.

Yashyize umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports tariki 24 Mata 2021, nyuma y’amezi ane gusa tariki 19 Nyakanga 2021 yahise yerekeza mu ikipe ya Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe.

Kugeza ubu nta kipe yari afite ariyo mpamvu ashobora kugaruka muri Murera akiyongera kuri Yussef Rhab wasubiye iwabo tariki 14 Mutarama 2022, atameranye neza n’ubuyobozi bwa Rayon Sports yashinjaga kumufata bitari ibya kinyamwuga.

Ibiganiro na Murera bigeze kure ku buryo uyu musore Youssef watangiye kwiga Icyongereza nyuma y’uko amenye ko atazagarukana na mugenzi we Ait Lahssaine Ayoub wamusemuriraga, nta gihindutse azakina imikino yo kwishyura ya shampiyona.

Ibitekerezo

  • Ese wari uzi ko umuvuduko w’amaraso ukabije uvurwa ugakira ? (hypertension)

    #Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeye,bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika.Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika.

    Ese umuvuduko w’amaraso ni iki ?

    Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cg 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole).

    Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko.

    Ese umuvuduko w’amaraso ukabije uterwa n’iki ?
    Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko ukabije, ariko cyane cyane imyitwarire yawe : uko ubaho, ibyo urya n’ibyo unywa biza ku mwanya wa mbere mu gutera iyi ndwara.

    Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuyitera :
    * Ushobora kuyikomora ku babyeyi, cg indwara ikagenda iza uko ugenda ugana mu zabukuru (akenshi hejuru y’imyaka 45)

    * Kuba ufite ibiro byinshi cg ubyibushye bikabije.

    * Kunywa itabi : bimwe mu bigize itabi bizwiho kwangiza imijyana (udutsi duto cyane tuvana amaraso mu mutima tuyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri) cyane. Itabi rituma imijyana iba mito cyane, bigatuma umuvuduko wiyongera.

    * Kunywa inzoga nyinshi.

    * Kurya umunyu mwinshi.

    * Kurya cyane ibiryo birimo amavuta menshi.

    * Kudakora imyitozo ngorora mubiri.

    * Guhora uhangayitse cyane bishobora gutuma amaraso yawe ahora ku muvuduko ukabije buri gihe.

    * Kuba urwaye indwara nka ; diyabete, impyiko, ndetse no kubura ibitotsi.

    * Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe nk’ imiti iringaniza urubyaro, imiti y’ibicurane, imiti ifungura imyanya y’ubuhumekero, imiti ikiza ububare,……

    * Gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe. Cocaine cg amphetamines zongera ku buryo bukomeye umuvuduko w’amaraso.

    Ese ni izihe ngaruka z’umuvuduko w’amaraso ukabije ?

    Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kuwugendana nta kimenyetso na kimwe ubona. Ibi bikaba bituma yica uyifite itunguranye, ari byo bita tueur silencieux, mu rurimi rw’igifaransa kuko uyu muvuduko ushobora kwangiza nk’imitsi ijyana amaraso mu mutima, mu bwonko, ndetse no mu mpyiko, ariko nta kimenyetso cyari cyagaragara.

    Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora gutera indwara z’umutima. Iyo umuvuduko ukabije w’amaraso wangije imitsi y’amaraso yo mu bwonko, umuntu ashobora kuvira mu bwonko (hemorrhagie cerebral) ndetse akaba yahita agwa muri koma, kimwe n’uko ashobora guhita apfa, ari byo bita accident vasculaire cerebral (AVC) mu rurimi rw’igifaransa.

    Ese waba uzi imiti yakuvura iyi ndwara ?

    Ubundi iyi ndwara ushobora kuyirinda cyane cyane wirinda ibiyitera twavuze haruguru.Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,gukira bikaba byaranze.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).

    Iyo miti rero ikaba iringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse ikarinda n’umutima kuba wakora nabi.Muri iyo miti twavugamo nka:#chlorophill Plus qurrane #dyna tonic #yeeginko capsule, #yegaric, #sprulina table, Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

    Uramutse ukeneye iyi products wagana Aho
    Dukorera mu Mujyi wa KIGALI nyarugenge mugacyinjiro werekeza nyamirambo cyangwa iremera gisments hafi yo kwarando

    Mwaduhamagara kuri +250789502321 (WHATSAPP)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa