skol
fortebet

Rayon Sports na APR FC zishobora kongera guhurira muri Ndi umunyarwanda Cup

Yanditswe: Monday 02, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere Taliki ya 02 Nzeri nibwo hatangajwe ko hagiye gukinwa igikombe gishya mu Rwanda cya Ndi Umunyarwanda Cup cyateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubumwe n’ubwiyunge aho kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports izesurana na AS Kigali hanyuma ikipe ya APR FC igacakirana na Police FC. Iri rushanwa rije nyuma y’aho aya makipe uko rari 4 ahuriye mu mikino y’agaciro Development Fund aho byarangiye ikipe ya Rayon Sports iciye mu rihumye izindi ikagitwara kuri Tombola. Nyuma y’umukino wa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere Taliki ya 02 Nzeri nibwo hatangajwe ko hagiye gukinwa igikombe gishya mu Rwanda cya Ndi Umunyarwanda Cup cyateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubumwe n’ubwiyunge aho kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports izesurana na AS Kigali hanyuma ikipe ya APR FC igacakirana na Police FC.

Iri rushanwa rije nyuma y’aho aya makipe uko rari 4 ahuriye mu mikino y’agaciro Development Fund aho byarangiye ikipe ya Rayon Sports iciye mu rihumye izindi ikagitwara kuri Tombola.

Nyuma y’umukino wa Shampiyona wahujeRayon Sports na AS Kigali kuri iki cyumweru bikarangira amakipe yombi anganyije 1-1,agiye kongera gucakirana kuri uyu wa Gatatu aho izatsinda izahita igera ku mukino wa nyuma uzakinwa ku wa Gatandatu taliki ya 07 Ukwakira 2017.

Ikipe izatwara iki gikombe izegukana miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW), iya 2 ihabwe eshatu (3.000.000 FRW) mu gihe iya 3 izatwara miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).Buri kipe izahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW) azayifasha kwitegura iyi mikino.

Uko imikino iteganyijwe:
Ku wa Gatatu taliki ya 04 Ukwakira 2017
15:30 Rayon sport vs Police
18:00 APR vs AS Kigali
Ku wa Gatandatu Kuwa 07 Ukwakira 2017
15:30 umwanya wa Gatatu
18:00 Umukino wa nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa