skol
fortebet

Rayon Sports ntihiriwe n’urugendo rwo muri Nigeria itsinzwe na Rivers United

Yanditswe: Sunday 16, Apr 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ntihiriwe n’umukino ubanza wa CAF Confederation Cup na nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 na Rivers United umukino waberaga muri Nigeria.
Uyu ukaba ari umukino ubanza mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 22 Mata 2017. Ikipe izakomeza ikazahita igera mu mikino y’amatsinda.
Umukino watangiye ikipe ya Rivers United nk’ikipe iri mu rugo isatira cyane ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonaga bikaba ingorabahizi.
Rayon Sports nayo ntiyari yicaye kuko nayo yasatiraga (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ntihiriwe n’umukino ubanza wa CAF Confederation Cup na nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 na Rivers United umukino waberaga muri Nigeria.

Uyu ukaba ari umukino ubanza mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 22 Mata 2017. Ikipe izakomeza ikazahita igera mu mikino y’amatsinda.

Umukino watangiye ikipe ya Rivers United nk’ikipe iri mu rugo isatira cyane ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonaga bikaba ingorabahizi.

Rayon Sports nayo ntiyari yicaye kuko nayo yasatiraga biciye muri Camara utabyaje umusaruro amahirwe yagiye abona ndetse na ba Djabel bagerageje ariko biranga.

Ku ikosa umuntu yakwita irya Moussa Camara ryo ku munota wa 30 wabonye amahirwe yo gutera umupira wasirisimbaga imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko ntabikore, nimero 16 Emeka Francis Atuloma yahise afungura amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports.

Iyi kipe iba yanabonye ibindi bitego muri iki gice cya mbere ariko abasore ba Rayon Sports bababera ibamba.

Ku munota wa 42 Kwizera Pierrot yagerageje ishoti rikomeye ariko ba myugariro ba Rivers baritambika bawukuramo maze igice cya mbere kirangira ari 1 cya Rivers United ku busa bwa Rayon Sports.

Ku munota wa 51 ku guhagarara nabi kwa Bakame Rivers United yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Jonas Kuemian watsindaga igitego cye cya 6 muri aya marushanwa.

Iyi kipe yakomeje gusatira ariko kubona ikindi gitego biranga.

Masudi yaje gukora impinduka ikuramo Djabel yinjizamo Irambona Eric ajya gukina kuri 3 hakinaga Savio, maze Savio yigira imbere kuri 11 maze ikipe ya Rayon Sports itangira gusatira cyane ariko kubona ibitego biranga. Uburyo umusore Camara yabonye ntiyabubyaje umusaruro.

Masudi yongeye gukora impinduka akuramo Sefu yinjizamo Tediane Kone, gusa izi mpinduka ntacyo zamariye Rayon Sports kuko igitego cyakomeje kubura.

Gusa iki gice kihariwe n’ikipe ya Rayon Sports wabonaga ko irusha ikipe ya Rivers United ku buryo bugaragara ariko igitego kiba ikibazo.

Umukino waje kurangira ari 2 bya Rivers United ku busa bwa Rayon Sports.

Kugira ngo ikipe ya Rayon Sports ibe yabasha gusezerera iyi kipe ikaba yanagera mu mikino y’amatsinda birayisaba kuzatsinda ibitego byibuze 3 ku busa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa