skol
fortebet

Rayon Sports y’abakinnyi 10 inyagiye Kirehe fc

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

Rayon Sports yatsinze Kirehe FC ibitego 3-0 mu mukino warangiye ari abakinnyi 10 aho Nahimana Shassir yahawe ikarita itukura ku munota wa 51.

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports itsinze Kirehe FC ibitego 3- mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, mu mukino umusore Nahimana Shassir yahawemo ikarita itukura ku munota wa 51.

Uyu mukino woroheye cyane ikipe ya Rayon Sports watangiye isatira aho yagiye ibona amahirwe menshi gusa ntibashe kuyatsinda aho byarinze bigera ku munota wa 43 ubwo Nahimana Shassir yafunguraga amazamu kuri penaliti nyuma y’aho Kwizera Pierrot ategewe mu rubuga rw’amahina.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports isatira cyane ndetse ku munota wa 45gusa ntibyaje kuyihira kuko ku munota wa 51 umusore Nahimana Shassir yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita inkokora abishaka umunyezamu Emile wa Kirehe FC.

Ikipe ya Rayon Sports ntiyacitse intege kuko nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku, yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 62 gitsinzwe na Usengimana Faustin ku mupira wari uturutse muri koloneri utewe na Kwizera Pierro.

Nova Bayama wari wahawe amahirwe yo lubanza mu kibuga yatsinze igitego cyiza cyane ku munota wa 73 ,ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu wa Kirehe FC ntiyabasha kuwukuramo.

Umukino w’uyu munsi watojwe na Ndikumana Hamad Katauti nyuma y’aho umutoza Karekezi Olivier yoherejwe mu bafana ku mukino Rayon Sports yatsinzwe na Bugesera igitego 1-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports: Bakame,Nyandwi Saddam,Usengimana Faustin,Thierry Manzi, Rutanga Eric,Niyonzima Seif,Kwizera Pierrot, Nova Bayama ,Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir,Bimenyimana Caleb.

Kirehe FC: Mbarushimana Emile, Nkurikiye Jackson, Baraka AUgustin, Karim Patient, Niyonkuru Vivien, Mutabazi Isaie, Hakorimana Hamad, Cyuzuzo Ally, Muhoza Tresor, Kakira Suleyman.

Uko indi mikino yagenze:
Marines 2-2 Espoir
Amagaju 0-1 Mukura
Sunrise 0-0 Etincelles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa