skol
fortebet

Rayon Sports yabuze abakinnyi batatu babanza mu kibuga ku mukino wa Musanze FC

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports,Mohamed Wade, yahishuye urutonde rw’abakinnyi 21azakoresha kuri iki cyumweru ahangana na Musanze FC batarimo 3 basanzwe babanza mu kibuga.

Sponsored Ad

Rayon Sports yifuza gutsinda Musanze FC ngo ikomeze guhangana na APR FC,yerekeje mu majyaruguru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu idafite Joackiam Ojera wavunikiye ku mukino wa Etoile de l’Est na Youssef Rharb bishoboka ko yahanwe kubera imyitwarire mibi.

Youssef wanze gukomera amashyi abafana nyuma y’umukino wa Etoile de l’Est kubera ko atahawe umwanya wo gukina,bivugwa ko yafatiwe ibihano n’umutoza Mohamed Wade kubera iyo myitwarire mibi.

Uyu Youssef wari witeze gukina uyu mukino,yakuwe mu bakinnyi 11 biramurakaza ndetse n’igihe yagombaga kwinjira mu kibuga Rayon Sports ibona ikarita itukura byatumye hakoreshwa abugarira.

Amashusho yafashwe nyuma y’umukino,yagaragaje Youssef yigira mu rwambariro mu gihe abandi barimo bakomera amashyi abafana bari baje kubashyigikira.

Amakuru avuga ko umutoza Mohamed Wade yarakajwe n’iyi myitwarire bituma yiyemeza kutazongera gukoresha uyu musore na rimwe.

Ku rundi ruhande,Joackiam Ojera uhetse Rayon Sports,yavuye mu mukino wa Etoile de l’Est acumbagira ndetse birashoboka ko iyi mvune itamworoheye.

Mugenzi we Tamale abinyujije kuri Instagram,nyuma y’uwo mukino yamwifurije gukira vuba cyane ko abafana bamuhaye amafaranga agenda ayatora acumbagira.

Umukinnyi wa gatatu utabonetse ni Mvuyekure Emmanuel we wahawe ikarita itukura ku mukino wa Etoile de l’Est kubera gutera umupira umusifuzi Ishimwe Claude.

Muhire Kevin nawe ntiyashyizwe mu ikipe nubwo yatangiye imyitozo ndetse akaba yaramaze gutangazwa nk’umukinnyi wa Rayon Sports.

Musanze FC iri ku mwanya wa kabiri,yarahiye guhagama Rayon Sports ndetse imaze iminsi ngo yitoreza mu kigo cya gisirikare cya Nyakinama.

Kugira ngo Rayon Sports isatire APR FC iri ku mwanya wa Mbere ku rutonde rwa shampiyona,irasabwa kwibikira aya manota yo kuri iki cyumweru.

Ku rundi ruhande,Luvumbu Heritier yagarutse mu ikipe nyuma yo gusiba uriya mukino wo kuwa Gatatu batsinze ibitego 2-1,cyane ko yahawe umutuku i Rubavu bakina na Marines FC.


Abakinnyi Rayon Sports yajyanye i Musanze

Ibitekerezo

  • Igihe ntacyo bahinduye kuri discipline bazahora batsindwa.
    Nta mukinnyi wabo ugikina imikino ibiri. Utatukanye aba yarwanye cyangwa yasuzuguye abandi.
    Nta ntsinzi ishoboka mu mikorere nkiyo.
    Birababaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa