skol
fortebet

Rayon Sports yagaruye mu myitozo abakinnyi bayo bakomeye bashegeshwe n’imvune

Yanditswe: Thursday 19, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports,Abdul Rwatubyaye na mugenzi we,Raphael Osaluwe Oliseh,bagarutse mu myitozo rusange nyuma yo kugira imvune zikomeye zatumye badakina cyane mu gice kibanza cya shampiyona.
Rwatubyaye na Raphael Osaluwe Oliseh bari gukora imyitozo rusange muri iyi kipe yitegura imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda.
Mu Ugushyingo umwaka ushize,ni bwo Rayon Sports yafashe umwanzuro w’uko umukinnyi wayo Rafael Osaluwe Olise abagwa imvune yo mu ivi yari amaranye igihe (...)

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports,Abdul Rwatubyaye na mugenzi we,Raphael Osaluwe Oliseh,bagarutse mu myitozo rusange nyuma yo kugira imvune zikomeye zatumye badakina cyane mu gice kibanza cya shampiyona.

Rwatubyaye na Raphael Osaluwe Oliseh bari gukora imyitozo rusange muri iyi kipe yitegura imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda.

Mu Ugushyingo umwaka ushize,ni bwo Rayon Sports yafashe umwanzuro w’uko umukinnyi wayo Rafael Osaluwe Olise abagwa imvune yo mu ivi yari amaranye igihe akiniraho, gusa bikaba byari bimaze kwanga.

Tariki 23 Ukwakira ni bwo Raphael Osaluwe Olise yagize ikibazo cy’imvune ivi rye bongera kuritoneka, byatumye ava mu mukino atarangiye, bikaba byari ku munsi wa 6 wa shampiyona.

Kuva ubwo ntabwo uyu mukinnyi ukomoka muri Nigeria yongeye kugaruka mu kibuga byanatumye Rayon Sports itangira kugorwa no mu kibuga hagati, iratsindwa karahava mu mikino isoza igice cya mbere cya shampiyona.

Ku rundi ruhande,Myugariro Rwatubyaye Abdul yagize imvune ikomeye muri Mutarama 2022,ubwo yakiniraga ikipe ya Shkupi yo muri Macedonia.

Rwatubyaye yagarutse mu Rwanda muri Nyakanga 2022 nyuma yo gutandukana na Shkupi ari nabwo yatangiye gukorera imyitozo mu ikipe ya As Kigali.

Yaje kumvikana na Rayon Sports mu ntangiriro za Kanama 2022,ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Ntabwo byamuhiriye gukinira Rayon Sports kuko yagowe n’imvune nubwo yari yagiriwe icyizere cyo kuba kapiteni wayo.

Rayon Sports izahura na Musanze FC kuwa 22 Mutarama 2023 nyuma y’aho uyu mukino ukuwe kuwa 21 Mutarama kubera igiterane kizabera kuri stade ya Muhanga bazakiniraho.


Rwatubyaye nawe yagarutse mu myitozo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa