skol
fortebet

Rayon Sports yihanije Bugesera FC mu mukino wo kwitegura isubukurwa rya shampiyona

Yanditswe: Wednesday 21, Apr 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yihanije Bugesera FC mu mukino wa gicuti wo kwitegura shampiyona wabereye kuri stade yo mu Bugesera iyitsinze ibitego 2-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.

Sponsored Ad

Rayon Sports iheruka gukina umukino w’irushanwa kuwa 04 Ukuboza 2020 ubwo yanganyaga igitego 1-1 na Rutsiro FC muri shampiyona yateshejwe agaciro,Kuri uyu wa Gatatu yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti.

Ibi bitego 2-0 Rayon Sports yatsinze Bugesera FC birimo icyabonetse ku munota wa 63 gitsinzwe na Manace Mutatu Mbedi mu gihe Sugira Ernest yatsinze icya kabiri ku munota wa 83 ku mupira yahawe na Samuel Ndizeye.

Icyakora,uyu mukino warangiye amakipe yombi asigaranye abakinnyi 10 kuko Rafael Olisu yahawe ikarita itukura ku ruhande rwa Bugesera mu gihe Mudacumura Jackson nawe yayihawe ku ruhande rwa Rayon Sports.

Harabura iminsi 9 kugira ngo hatangire imikino y’amatsinda ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru.

Ku munsi w’ejo,nibwo FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura muri iyi mikino izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021.

Itsinda rya mbere rigizwe na APR FC, Gorilla FC, Bugesera FC na AS Muhanga mu gihe irya kabiri rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi, rigizwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

Itsinda C rigizwe na Police FC, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC mu gihe irya D rigizwe na Mukura Victory Sports, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, tariki ya 1 Gicurasi 2021, hazakinwa imikino itanu irimo ibiri yo mu itsinda rya nyuma.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona ya 2019/20, izatangira gukina tariki ya 2 Gicurasi, yakira Gorilla FC iri gukina Icyiciro cya Mbere ku nshuro ya mbere.

Rayon Sports izakira Gasogi United mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere y’uko icakirana n’umukeba w’ibihe byose, Kiyovu Sports tariki ya 5 Gicurasi 2021.Kuwa 08 Gicurasi izakina na Rutsiro FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa