skol
fortebet

Rayon Sports yahawe ibihano bikarishye na CAF kubera ibyabereye I Bijumbura

Yanditswe: Tuesday 03, Apr 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Sports yamaze guhabwa ibihano bikarishye na CAF nyuma y’aho bamwe mu bayobozi bayo bafatiwe muri hoteli abasifuzi bari bacumbitsemo mbere y’umukino wa CAF Champions League wayihuje na LLB bikarangira iyitsinze igitego 1-0. Rayon Sports yahawe ibihano bikomeye na CAF
Abayobozi ba Rayon Sports bari baherekeje iyi kipe i Burundi bafatiwe kuri hoteli yari icumbitseho abasifuzi 4 b’abanya Tanzania bagombaga gusifura umukino wo kwishyura wagonbaga kuyihuza na LLB, bashaka uko babaha (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Sports yamaze guhabwa ibihano bikarishye na CAF nyuma y’aho bamwe mu bayobozi bayo bafatiwe muri hoteli abasifuzi bari bacumbitsemo mbere y’umukino wa CAF Champions League wayihuje na LLB bikarangira iyitsinze igitego 1-0.

Rayon Sports yahawe ibihano bikomeye na CAF

Abayobozi ba Rayon Sports bari baherekeje iyi kipe i Burundi bafatiwe kuri hoteli yari icumbitseho abasifuzi 4 b’abanya Tanzania bagombaga gusifura umukino wo kwishyura wagonbaga kuyihuza na LLB, bashaka uko babaha ruswa, ariko baza kuhahurira n’abahagarariye ikipe ya LLB,biteza imvururu aba bose batabwa muri yombi na polisi.

Nyuma y’igihe kinini abakunzi ba ruhago ndetse n’aba Rayon Sports bategereje imyanzuro y’iki kibazo, CAF yahaye ibihano bikomeye Rayon Sports birimo gucibwa amande y’ibihumbi 15 by’amadolari ($15 000) y’amerika, hafi miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ihagarika imyaka 2 abayobozi 4 ba Rayon Sports bafatiwe kuri Hoteli y’aba basifuzi bakahahurira n’aba LLB.

Abayobozi ba Rayon Sports bahagaritswe imyaka 2 batagaragara mu bikorwa bya ruhago ni Rukundo Patrick (wahoze ari umubitsi wa Rayon Sports), Mudaheranwa Shaffy (wahoze ari mu kanama gashakira abakinnyi iyi kipe), Nkusi Jean Paul na V/Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Prosper.

Rayon Sports yemerewe gukomeza guhatana mu mikino ya CAF Confederations Cup, kuko akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF kavuze ko nta gihamya igaragaza ko ariyo yatumye aba bayobozi bayo .

CAF yahagaritse Umurundi witwa Mpundu Eloge mu gihe cy’umwaka nyuma yo gushyamirana n’aba bayobozi ba Rayon Sports bavuzwe haruguru, ndetse iha iminsi 3 buri kipe yo kuba yajuriye.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino ubanza wa CAF Confederations Cup izakina na Costa Do Sol ku wa Gatanu w’iki Cyumweru kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Ibitekerezo

  • Bakuziza iki Rayon?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa