skol
fortebet

Rayon Sports yiruhukije cyane mbere yo gukina na Gasogi United

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imitima ya benshi mu bakunzi ba Rayon Sports ntiyari ituje kubera amakuru yavugaga ko abakinnyi 5 b’abanyamahanga igenderaho batazakina umukino wa Gasogi United.

Sponsored Ad

Icyakora kuri uyu wa Gatatu haramutse amakuru meza avuga ko Heritier LUVUMBU yagarutse ku kazi nyuma yo kurangiza ibiruhuko i Kinshasa.

Youssef Rharb nawe ari mu nzira agaruka ndetse ategerejwe i Kigali kuri uyu wa gatatu.

Ojera Joackiam na Charles Baale bategerejwe mu myitozo ku gicamunsi nabo, n’ubwo bitaramenyekana niba bageze mu Rwanda.

Hari amakuru yavugaga ko aba bakinnyi bivumbuye kubera ko ikipe yanze kuboherereza itike ibagarura mu Rwanda bavuye mu biruhuko i Kampala.

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona na Gasogi United gusa abanyamahanga bayo batanu ntabwo baratangira imyitozo.

Aba barimo Joackiam Ojera na Charles Baale ndetse n’umunyezamu Simon Tamale bo muri Uganda.

hari kandi umunya Maroc,Youssef Rharb wagiye mu kiruhuko cyo gukora ubukwe.

Aba bakaba biyongeraho Umunya-DR Congo, Nzinga Luvumbu we wagiye mu biruhuko no gutora.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, ikipe ya Rayon Sports izakira Gasogi United guhera 18h00 kuri Kigali PELE Stadium.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira: 3000 FRW, 5000 FRW, 10000 FRW & 20000 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa