skol
fortebet

Rayon Sports yakiriye undi rutahizamu w’ibigango uvuye muri Senegal

Yanditswe: Friday 22, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya-Senegal,Alon Paul Gomis w’imyaka 29 yageze i Kigali. Aje gusinyira Rayon Sports.

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka uko yakwiyubaka mbere y’uko itangira igice cya kabiri cya shampiyona aho yazanye undi rutahizamu wa kabiri wiyongera kuri Alseny Camara.

Alon Paul Gomis yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Ukuboza, yakirwa n’Umuvugizi w’iyi kipe, Ngabo Robben ndetse na Claude Muhawenimana uyobora abafana.

Alon Paul Gomis ashobora guhabwa amasezerano muri Gikundiro mu gihe ubuyobozi bwaba bushimye urwego rwe aho bwagaragaje ko butazongera kujya bwihutira gusinyisha umuknnyi butabanje kureba uko ahagaze.

Nkuko bisanzwe ku bakunzi ba ruhago benshi mu Rwanda,Rayon Sports ikimara gutangaza uyu mukinnyi bamunenze bavuga ko ashobora kuba atari ku rwego rwo hejuru.

Ku rundi ruhande,uyu rutahizamu Rayon Sports iheruka gusinyisha, Alsény Camara Agogo, azamara icyumweru hanze y’ikibuga, nyuma yo kuvunikira mu myitozo yo ku wa Kane, tariki 21 Ukuboza 2023.

Uyu munya Guinée yagiriye imvune y’akagombabari k’iburyo mu myitozo yabereye kibuga cya Skol mu Nzove, ubwo yakandagirwaga na Myugariro w’iburyo, Mucyo Didier Junior, biba ngombwa ko asohorwa mu kibuga kuko akagombabari kari kabyimbye cyane.

Alsény Camara yahise ajyanwa ku Bitaro bya CHUK kunyuzwa mu cyuma ngo barebe uko imvune iteye. Saa Tatu n’Igice z’umugoroba ni bwo yabonye ibisubizo by’ibizamini byerekanaga ko ari imitsi yikanze, nta cyangiritse haba ku mubiri, imitsi ndetse n’amagufa.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 27, irushwa atandatu na APR FC ya mbere.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa