Kigali

Rayon Sports yamaze gusezerera Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 June 2019 Yasuwe: 5093

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze gushyira hanze amabaruwa yemeza ko bwamaze gutandukana n’abakinnyi babo bakomeye barimo Niyonzima Olivier uzwi nka Seif na Manzi Thierry,nyuma yo kurangiza amasezerano bagasaba kwigendera.



Manzi Thierry wari Kapiteni na Niyonzima Olivier bari mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri Rayon Sports ndetse bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka idatsinzwe na rimwe mu mikino 19 yikurikiranya.

Aba basore bari bakomeye cyane muri Rayon Sports ntibakiri abakinnyi bayo nkuko byemejwe mu mabaruwa yasinyweho na Visi perezida Muhirwa Freddy kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Kamena uyu mwaka.

Niyonzima Sefu na Manzi Thierry bagereye muri Rayon Sports rimwe aho Sefu yaje avuye mu Isonga FC,mu gihe Manzi Thierry yavuye mu ikipe ya Marines FC.

Aba basore bombi bafashije Rayon Sports gutwara ibikombe bya shampiyona 2 ndetse bayihesha igikombe cy’Amahoro kimwe mu myaka 4 yari bayimazemo.

Sefu niwe wakurikiye Ulimwengu na Sarpong mu batsindiye Rayon Sports ibitego byinshi uyu mwaka muri shampiyona aho yinjije ibigera kuri 7 nyuma yo guhindurirwa umwanya na Robertinho wamushyize mu basatira aho gukina yugarira.

Niyonzima Olivier Sefu ni umwe mu bakinnyi bazwiho kugira ishyaka mu kibuga ndetse yari mu bakinnyi Rayon Sports yagenderagaho kuva yayigeramo cyo kimwe na Manzi Thierry wari kapiteni wayo.Aba bakinnyi bombi bamaze kumenyera guhamagarwa mu Mavubi.

Mbere y’uko Sefu na Manzi bongera amasezerano muri 2017, bifujwe n’amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Police FC gusa nta makuru turamenya y’aho bazerekeza.Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabashimiye ibyo bagejeje ku ikipe.





Sefu na Manzi ntibakiri abakinnyi ba Rayon Sports

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Krimu

    nibagende bazize umuregwe nibareke abana babarundi baze bigaragaze nabo bahabwe ako kantu ba sha, ntibabona ko urimwengu yirirwa atoragura inote kubibuga!! imvugo ya Manzi yatangaje benshi, ubuse iyaba ari nkakera rayon imara amezi 4 idahemba biba bimeze gute, noneho ba barayimanuye mucya 2. Sefu we yigize igufka ngo azasimbura muhajiri muri APR, nagende ntakibazo nareba nabi azisanga muri yamarushanwa y’imirenge Kagame cup nkuko byabaye kuru Mustafa.

    June 2019

Inzindi nkuru

Murenzi Abdallah yamaze impaka abamubajije igikunzwe cyane hagati ya Rayon...

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare,Murenzi...
28 February 2020 Yasuwe: 4569 0

Kylian Mbappe yahishuye ikintu gisekeje yabajije Zidane ubwo bahuraga bwa...

Rutahizamu wa PSG, Kylian Mbappe yatangaje ko yahuye bwa mbere n’umutoza wa...
28 February 2020 Yasuwe: 3291 0

Restrepo Jhonatan Valencia yegukanye agace ka 3 muri Tour du Rwanda...

Agace ka Gatandatu bavaga I Musanze berekeza I Muhanga ariko banyuze mu...
28 February 2020 Yasuwe: 1631 0

Arsenal yasezerewe rugikubita muri Europa League Manchester United iha...

Mu mukino w’iminota 120,Arsenal yongeye gutenguha cyane abakunzi bayo...
28 February 2020 Yasuwe: 2153 0

Micheal Sarpong yagarutse mu Rwanda afite inyogosho idasanzwe...

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports FC itangarije ko rutahizamu wayo ukomoka...
27 February 2020 Yasuwe: 5958 1

#TdRwanda: Restrepo yongeye gutwara agace mu irushanwa ry’uyu...

Umunya Colombia,Jhonatan Restrepo yongeye guca mu rihumye abo bahanganye...
27 February 2020 Yasuwe: 2086 0