skol
fortebet

Rayon Sports yangiye Mohamed Wade gutoza umukino wa Interforce

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mohamed Wade yabujijwe gutoza umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yakiriwemo na Interforce FC, nyuma yo guhagarikwa gukoresha imyitozo.

Sponsored Ad

Gikundiro iri gutozwa n’Umutoza wongerera abakinnyi Imbaraga, Umunya-Afurika y’Epfo Lebitsa Ayabonga.

Uyu mutoza yahagaritswe gukoresha imyitozo kuwa Gatandatu nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1 kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Rayon Sports ivuga ko muri iki cyumweru ishyiraho umutoza mushya hanyuma uyu Wade akamwungiriza ariko ikigaragara nuko uyu munya Mauritania azirukanwa kuko iyaba ahari yari kwemererwa gukomeza akazi.

Hari amakuru avuga ko Rayon Sports iri hafi kumvikana na Ivan Minnaert agatoza igice cya kabiri cya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa