Imikino
Rayon Sports yangiye Mohamed Wade gutoza umukino wa Interforce
Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024
Mohamed Wade yabujijwe gutoza umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yakiriwemo na Interforce FC, nyuma yo guhagarikwa gukoresha imyitozo.
Gikundiro iri gutozwa n’Umutoza wongerera abakinnyi Imbaraga, Umunya-Afurika y’Epfo Lebitsa Ayabonga.
Uyu mutoza yahagaritswe gukoresha imyitozo kuwa Gatandatu nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1 kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.
Rayon Sports ivuga ko muri iki cyumweru ishyiraho umutoza mushya hanyuma uyu Wade akamwungiriza ariko ikigaragara nuko uyu munya Mauritania azirukanwa kuko iyaba ahari yari kwemererwa gukomeza akazi.
Hari amakuru avuga ko Rayon Sports iri hafi kumvikana na Ivan Minnaert agatoza igice cya kabiri cya shampiyona.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *