skol
fortebet

Rayon Sports yaburiye Rwatubyaye wataye akazi akigira i Burayi

Yanditswe: Monday 05, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Namenye Patrick,Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports,yatangaje ko basabye myugariro wabo akaba na kapiteni,Rwatubyaye Abdul,kugaruka vuba na bwangu kuko yagiye hanze nta ruhushya bityo bamufata nk’uwataye akazi.

Sponsored Ad

Aganira na B&B FM UMWEZI,Bwana Namenye yavuze ko uyu mukinnyi yagiye nta ruhushya bityo agomba kugaruka vuba hagasuzumwa ikibazo cye.

Yagize ati :“Twatunguwe no kubona Rwatubyaye Abdulhaddy ari mu myitozo muri Shkupi FC muri Macedonia.

Ubu twe tumufata nk’uwataye akazi,kuko duheruka ari umukinnyi uri mu mvune,wahawe ibyumweru bibiri byo kuruhuka."

Yakomeje ati :“ Twavuganye nawe mu masaha abiri ashize tumubwira ko agaruka mu kazi, ibindi tukazabivugana ari hano. Turamutegereje.”

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 03 Gashyantare nibwo Rwatubyaye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,yaciye amarenga ko yaba yatandukanye na Rayon Sports aho yashyize hanze amafoto ari mu myitozo mu ikipe ya FC Shkupi.

Mu magambo yari aherekeje ayo mafoto,Rwatubyaye yagize ati "ndumva nishimiye cyane kuba hano i Burayi, kongera gutangira ibyo ntarangije."

Macedonia Premier League, yamaze guha ikaze Abdul Rwatubyaye muri Iyi shampiyona yaherukagamo mu myaka 2 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa