skol
fortebet

Rayon Sports yasubiriye APR FC bwa gatatu iyitwara igikombe cya Super Cup

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 3-0 iyitwara igikombe cya Super Cup,mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Sponsored Ad

Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, Rayon Sports yatsinze APR FC iyitwaramo ibitego bibiri.

Amakipe yombi yatangiye akina umukino wihuta urimo imipira miremire ariko APR FC ikarusha kubera abaca ku mpande bayo beza cyane.

Muri uyu mukino wari witezwe cyane,umutoza Zelfani yatunguranye abanza mu kibuga Kanamugire Roger benshi batatekerezaga asimbura Aruna Madjaliwa utakinnye.

Ikipe ya APR FC yatangiye neza umukino, aho ku munota wa mbere,Apam Bemol yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, awuhinduye ushyirwa muri koruneri na Rwatubyaye Abdul.

Ku munota wa 3,APR FC yahushije uburyo bwiza
ubwo Apam Assongwe Bemol yongeye gucenga abarimo Rwatubyaye, ahinduye umupira usanga Mbaoma awukoraho mbere y’uko ujya hanze.

Ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 6 ku gitego cyatsinzwe na Charles Bbaale n’umutwe nyuma y’umupira mwiza watewe na Luvumbu ahana ikosa ryari rikorewe kuri Youssef Rharb na Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 8,APR FC yahushije igitego cyabazwe ubwo Apam Bemol yarebanaga n’izamu ryambaye ubusa ku mupira wari utakajwe n’umunyezamu Hategekimana Bonheur wari kumwe na Rwatubyaye.

Ku munota wa 19,Ngendahimana yatakaje umupira akinira nabi Shaiboub Ali inyuma y’urubuga rw’amahina.

Havuyemo coup franc mbi cyane yatewe neza na Nshimiyimana Yunussu, umupira ujya ku ruhande gato.

Ku munota wa 21,Hategekimana Bonheur yarokoye Rayon Sports ku mupira yakuyemo n’ukuboko kumwe asigaranye na Shaiboub, washaka kumuroba basigaranye bonyine.

Ku munota wa 28,Nshimirimana Ismael Pitchou yahinduye umupira usanga Ruboneka mu rubuga rw’amahina, akinisha umutwe, ariko umupira uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 34,Mbaoma yabonye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, ashatse gutera mu izamu urenzwa na Mitima Isaac.

Ku munota wa 41,Luvumbu yateye ishoti rikomeye ari kure,umupira uca gato ku izamu.

Serumogo Ally utorohewe mu gice cya Mbere,ku munota wa 44 yari atanze igitego ubwo yacengwaga na Apam winjiye mu rubuga rw’amahina ku bw’amahirwe Mitima arokora izamu.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0 cya Rayon Sports ariko APR FC iyirusha cyane kuko yahushije uburyo nka butanu bwabazwe.

Igice cya Kabiri cyatangiye Rayon Sports ibona amahirwe meza ku munota wa 45 ariko Charles Bbaale atera hejuru arebana n’izamu ryonyine.

Ku munota wa 50,Apam wa APR FC yabonye umupira wenyine mu rubuga rw’amahina awutera hejuru y’izamu.

Ugereranyije n’igice cya mbere,mu cya kabiri habayeho guhangana ku mpande zose ndetse ntabwo APR FC yongeye kugariza cyane izamu rya Rayon Sports.

Ku munota wa 85, Rayon Sports yahawe penaliti ubwo Nshimiyimana Yunussu
yagushiga Ojera mu rubuga rw’amahina.

Kalisa Rachid yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports kuri iyi penaliti yinjije neza.

Ku munota wa 4 w’inyongera kuri 5 bongeye kuri 90, Niyibizi Ramadhan yakiniye nabi Ojera mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penalit ya kabiri,anamuha n’ikarita y’umuhondo.

Joachiam Ojera yateye neza iyi penaliti, umupira ujya mu izamu ugendera hasi,kiba igitego cya gatatu.

Rayon Sports yashimangiye intsinzi kuri iki gitego,yegukana igikombe .

APR FC yakinnye neza ariko igira ikibazo cy’ubwugarizi buri hasi cyane bwagowe mu minota ya nyuma na Ojera ndetse na Iraguha Hadji winjiye asimbura.

Hari Hashize imyaka 7, Rayon Sports idatsinda APR FC ikinyuranyo cy’ibitego 3.

Rayon Sports yahawe igikombe na miliyoni 10 Frw mu gihe APR FC yahawe miliyoni 5 Frw.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama, yakirwa na Gasogi United muri Shampiyona.

APR FC yo izakira Gaaadiidka FC yo muri Somalia mu mukino wa mbere w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Kanama 2023.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Hategekimana Bonheur, Rwatubyaye Abdul,Ally Serumogo,Eric Ngendahimana,Isaac Mitima, Ganijuru Ishimwe Elie, Kanamugire Roger , Heltier Luvumbu Nzinga,Youssef Rharb,Joackiam Ojera,na Charles Bbaale.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga:Pavelh Ndizira,Buregeya Prince,Ombolenga Fitina,Ishimwe Christian, Nshimiyimana Yunnusu,Nshimiyimana Ismael,Ali Shaiboub,Ruboneka Bosco,Apam Bemol,Niyibizi Ramadhan na Victory Mbaoma.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa