skol
Kigali
startimes

Rayon Sports yategetswe kwishyura imishahara myugariro Runanira yirukanye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 July 2020 Yasuwe: 2436

Akanama Nkemurampaka k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kasabye Rayon Sports kwishyura Runanira Amza ibihumbi 650 Frw aho kuba Miliyoni 18 yareze asaba kuko ngo Rayon Sports yamwirukanye mu buryo budakurikine amategeko.


Runanira Amza wari umaze amezi arindwi aguzwe, yirukanywe na Rayon Sports muri Gashyantare uyu mwaka, ashinjwa kumara igihe atagaragara mu kazi.

Ku wa 18 Kamena nibwo Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA kahuje impande zombi nyuma y’uko Runanira Amza wari uhagarariwe na Me Uwineza Neema, atanze ikirego ku wa 2 Kamena asaba kwishyurwa miliyoni 18.4 Frw arimo kuba yarirukanywe binyuranyije n’amategeko, umushahara w’amezi abiri atahawe, uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri n’igihembo cya Avoka.

Mu urwo rubanza, Me Uwineza yavuze ko Runanira Amza yasibye imyitozo ya Rayon Sports kubera ko yari yaravunikiye mu myitozo y’ikipe y’abato yari yaroherejwemo ndetse yabimenyesheje umuganga mukuru w’ikipe nkuru ndetse yerekanye impapuro yivurijeho muri CHUK.

Munyakazi Sadate wari uhagarariye Rayon Sports abereye umuyobozi, yavuze ko “Uyu mukinnyi yafatiwe ibihano, akoherezwa kwitozanya n’ikipe y’abato ya Rayon Sports nyuma yo kwitara nabi ndetse imyitwarire ye ntihinduke ndetse akanga gutanga ibisobanuro yasabwe ku wa 13 Gashyantare.”

Munyakazi yasabye abagize Akanama Nkemurampaka kubanza kubaza ababishinzwe niba imishahara n’uduhimbazamusyi umukinnyi asaba atarabihawe koko ndetse nyuma avuga ko atabihawe, ariko avuga ko uduhimbazamusyi atari ibihumbi 75 Frw nk’uko Runanira yabivuze, ahubwo ari ibihumbi 50 Frw kuko buri mukino ubarirwa ibihumbi 25 Frw nk’uko biri mu masezerano.

Mu gufata umwanzuro, ku wa 2 Nyakanga, Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA kanzuye ko amafaranga y’amezi 40 Runanira Amza yishyuzaga ndetse n’igihembo cya Avoka, nta gaciro bifite ahubwo Rayon Sports izamwishyura imishahara y’amezi abiri: Mutarama na Gashyantare, ingana n’ibihumbi 600 Frw kongera ibihumbi 50 Frw by’uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri.

Aka kanama kanzuye ko kandi uyu mukinnyi agomba kuzabona umushahara we wuzuye kuko icyemezo cya Rayon Sports cyo kumukata 1/3 nta shingiro gifite hakurikijwe amasezerano impande zombi zagiranye.

Tariki 16 Kamerna 2019 nibwo uyu mukinnyi yasinye muri Rayon Sports avuye muri Marines FC. Tariki 25 Gashyantare 2020 nibwo Rayon Sports yamusezereye.

Source: RWANDA MAGAZINE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi wa Filimi z’urukozasoni yifurije James Rodriguez uherutse...

Abakunzi ba Eberton yatangiye neza Premier League bababajwe nuko umukinnyi...
30 October 2020 Yasuwe: 2165 0

Zinedine Zidane yavuze ku kibazo cya Benzema na Vinicius cyatumye benshi...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko ikibazo cya Karim...
30 October 2020 Yasuwe: 1194 0

Jose Mourinho yibasiye abakinnyi be nyuma yo gutsindwa na Antwerp idafite...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yeretse abakinnyi be ko ababajwe...
30 October 2020 Yasuwe: 1096 0

Nirisarike Salomon yasanganwe Covid-19 bituma atitabira ubutumire...

Myugariro Nirisarike Salomon wari wahamagawe mu ikipe y’igihugu n’umutoza...
30 October 2020 Yasuwe: 680 0

Real Madrid irashaka gutanga abakinnyi bayo 2 bakomeye kugira ngo ibone...

Ikipe ya Real Madrid ihagaze nabi cyane yatangiye gushaka abakinnyi...
29 October 2020 Yasuwe: 6640 0

Ikipe ya APR FC yanyomoje ibyo gusuzugura Amavubi

Ikipe ya APR FC n’umuyobozi wungirije wayo, Maj. Gen Mubarakah Muganga...
29 October 2020 Yasuwe: 1380 0