skol
fortebet

Rayon Sports yatsinze AS Muhanga ikomeza urugamba rwo guhangana na APR FC

Yanditswe: Sunday 28, Apr 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiriye AS Muhanga iwayo ibitego 3-1, iryoshya urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka iri kuvugisha benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Sponsored Ad

Rayon sports iheruka guha pasika nziza abakunzi bayo itsinda APR FC igitego 1-0,yakomeje gushimangira ubudahangarwa bwayo ubwo yatsindaga ikipe ya AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wabereye kuri stade ya Muhanga.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu ku munota wa 10,nyuma y’igihe yakambitse imbere y’izamu rya AS Muhanga.

Rayon Sports ifite akanyamuneza kenshi muri iyi minsi,yakomeje gusatira AS Muhanga cyane bituma rutahizmau Jules Ulimwengu ashriramo igitego cya kabiri ku munota wa 43.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri ishaka gukomeza kuryohereza abafana bayo bari benshi I Muhanga,byatumye ku munota wa 73 ibona igitego cya 3 cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu.

Kubera ko icyizere cy’amanota 3 cyari kiganje,Rayon Sports yarangaye Muhanga iyitsinda igitego cy’impozamarira ku munota wa 87 cyatsinzwe na Danny ku munota wa 87.

Rayon Sports yahise yotsa igitutu APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 57,kuko iyikurikiye n’amanota 54 mu gihe Rutahizamu wayo Jules Ulimwengu yongeye kuyobora ba rutahizamu n’ibitego 14 kuri 13 bya Hakizimana Muhadjiri waAPR FC bahanganye.

Uko imikino y’uyu munsi wa 24 yagenze:

Marines FC 1-0 Musanze FC
Espoir FC 1-1 Sunrise FC
APR FC 3-0 Bugesera FC
AS Muhanga 1-3 Rayon Sports
Mukura VS 1-2 Police FC
Etincelles 1-0 Amagaju
AS Kigali 1-0 Kiyovu Sport
Kirehe 1-0 Gicumbi FC

Ibitekerezo

  • Rayon big up kbsa. uri kubikora neza courage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa