skol
fortebet

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC isatira APR FC ya mbere muri shampiyona

Yanditswe: Friday 01, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino ubimburira iy’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Sponsored Ad

Umutoza Mohamed Wade wa Rayon Sports yahisemo guha amahirwe abarimo Youssef Rharb wari umaze ukwezi yarahagaritswe ndetse ari hafi gusezererwa.

Rwatubyaye na Luvumbu bari bafite amakarita atatu y’umuhondo atabemerera gukina uyu mukino.

Ku munota wa 3,Rayon Sports yahushije igitego cyabazwe ubwo Musa Esenu yafataga umupira wari utakajwe na Kaneza Augustin, umunyezamu Niyongira asohoka nabi, awutwarwa n’uyu rutahizamu w’Umunya-Uganda wateye mu izamu, umupira ugonga igiti cy’izamu ujya hanze.

Ku munota wa 10, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Bugingo Hakim wafashe icyemezo yinjirana umupira mu rubuga rw’amahina, awukuye hagati mu kibuga,atera ishoti rikomeye rijya hejuru mu izamu.

Ku munota wa 15,Youssef Rharb yinjiranye umupira yihuta,acenga Kaneza Augustin yinjira mu rubuga rw’amahina,ashatse gutera mu izamu, umunyezamu Niyongira Patience abyitwaramo neza, umupira ujya muri koruneri,

Ku munota wa 30,Esenu yabonye umupira ari wenyine mu rubuga rw’amahina, asigaranye n’umunyezamu atera ishoti rijya ku ruhande.

Ku munota wa 37,Tamale yatabaye Rayon Sports ubwo Tuyihimbaze Gilbert yahinduraga umupira mwiza ujya mu izamu uyu munyezamu ajya mu bicu awukuramo.

Ku munota wa 43,Bugesera FC yahawe Penaliti nyuma y’aho Tuyihimbaze Gilbert agushijwe mu rubuga rw’amahina na Serumogo.

Ani Elijah yari amaze gutera umupira ukomeye ukurwamo na Tamale.

Ani Elijah yateye iyi penaliti nabi,ikurwamo na Simon Tamale.

Igice cya Mbere cyarangiye Rayon Sports ifite igitego 1-0.

Rayon Sports yatangiranye imbaraga nyinshi igice cya kabiri irema uburyo bwinshi kuri Bugesera FC.

Ku munota wa 53,Youssef yahaye umupira Muhire Kevin uwuhinduye mu rubuga rw’amahina, uhura na Ojera atera ishoti rikorwaho na Mvuyekure,ufata igiti cy’’izamu, umupira ujya hanze.

Ku munota wa 58,Umunyezamu Niyongira Patience yatabaye Bugesera FC ku mupira w’umuterekano watewe na Kalisa Rachid, arasimbuka, awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 75,Arsene yahinduye umupira mwiza usanze Esenu awukinisha umutwe, myugariro wa Bugesera FC awukuraho ugiye kujya mu izamu.

Ku munota wa 77,Muhire Kevin yahaye umupira Serumogo, awuhinduye usanga Esenu mu rubuga rw’amahina, awudunda n’umutwe uzamuka hejuru ujya hanze.

Ku munota wa 79, Kalisa Rachid yinjiye mu rubuga rw’amahina wenyine, agiye gutera mu izamu, Gakwaya Leonard arahagoboka, ashyira umupira muri koruneri.

Ku munota wa 80,Musa Esenu yahawe umupira na Tuyisenge Arsene ari wenyine, ashyizeho umutwe, ujya hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 81,Simon Tamale yafashe umupira ntiyawukomeza, ariko Ani a Bugesera awukurwaho na Ngendahimana,agiye kuwutera.

Ku munota wa 89, Kalisa yateye ishoti rikomeye mu izamu, umunyezamu awushyira muri koloneri.

Mu minota ine y’inyongera, Bugesera yahushije igitego cyabazwe, ubwo Ani Elijah yasigaga abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports barimo Mitima, ateye ishoti rijya hejuru y’izamu.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0, igira amanota 23 ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota abiri na APR FC ya mbere.

Bugesera FC igumye ku mwanya wa nyuma n’amanota icyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa