skol
fortebet

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC, Reba uko indi mikino yarangiye, unarebe iteganyijwe

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Igitego cya Niyonzima Olivier Sefu cyabonetse ku munota wa 75 cyafashije Rayon Sports gukura amanota atatu kuri Bugesera FC, bituma iyi kipe y’i Nyanza ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League.
Rayon Sports imaze imikino itandatu ya shampiyona itaratsindwa yari yakiriye Bugesera FC mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo.
Iyi kipe yongeye kwigaragaza bitandukanye n’uko (...)

Sponsored Ad

Igitego cya Niyonzima Olivier Sefu cyabonetse ku munota wa 75 cyafashije Rayon Sports gukura amanota atatu kuri Bugesera FC, bituma iyi kipe y’i Nyanza ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League.

Rayon Sports imaze imikino itandatu ya shampiyona itaratsindwa yari yakiriye Bugesera FC mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo.

Iyi kipe yongeye kwigaragaza bitandukanye n’uko abafana benshi bayitekerezaga mu ntangiriro z’umwaka nyuma yo gutakaza bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba yari ifite umwaka ushize barimo ba rutahizamu Ismaila Diarra na Davis Kasirye, na ba myugariro barimo Tubane James ndetse na Manishimwe Emmanuel.

Umutoza wa Rayon Sports, Masoudi Djuma utari ufite bamwe mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga nka Nahimana Shasiir na Rwigema Yves, yakoze impinduka aha umwanya Mugheni Fabrice hagati mu kibuga wongeye gushimangira ubuhanga bwe, atera umupira unogeye ijisho.

Uyu mukino watangiye Rayon Sports isatira izamu rya Bugesera FC cyane ariko rutahizamu Moussa Camara ndetse na Kwizera Pierrot uburyo babonye ntibabubyaza umusaruro, ari nako umuzamu Kwizera Olivier nawe ababera ibamba.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa, ntawe ubashije kureba mu izamu rya mugenzi we.

Nk’uko Masoudi yabitangaje nyuma y’umukino, ngo mu gihe cyo kuruhuka yasabye abakinnyi be kwirinda amakosa ndetse ahindurira umwanya Dominique Nshuti Savio kuko ariwe wagombaga kuba urufunguzo rwo gutsinda.

Ati “Mu gice mbere yari afite inshingano ebyiri, gutera mu izamu no gushakira abandi imipira. Mu gice cya kabiri namuhinduriye umwanya mushyira ku ruhande rw’iburyo mubwira ko agomba gushakira abandi imipira bagatsinda.”

Ibi umutoza yatangaje ni nako byagenze mu kibuga kuko, Nshuti Savio utari wagaragaye mu gice cya mbere noneho yagarutse akigaragaza ndetse ko munota wa 75 aza gutera koruneri neza ayiboneza ku mutwe wa Niyonzima Olivier Sefu wari wasimbutse asumba ba myugariro ba Bugesera FC umupira awuboneza iy’urushundura “murera” iraririmbwa mu mpande zose za Stade ya Kigali yari yakubise iruzura.

Rayon Sports kandi ikoze ibyananiye andi makipe, kuko uretse kuba ariyo imaze kwinjiza ibitego byinshi, icumi, irusha Sunrise FC na AS Kigali bine, niyo kipe imaze imikino itandatu itarinjizwa igitego mu izamu ryayo kuva shampiyona yatangira.

Rayon Sports ifite amanota 16 mu mikino itandatu ya shampiyona imaze gukinwa, aho yatsinze itanu inganya umwe.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Espoir Fc yatsinze Mukura VS ibitego bibiri ku busa, ihita ifata umwanya wa kane n’amanota icumi, mu gihe iyi kipe y’i Huye yamanutse ku mwanya wa 11 n’amanota arindwi.

Kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, Amagaju FC yatsinze Marines Fc, agera ku mwanya wa 13, n’amanota ne.

Uyu mukino witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarebe James akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR Fc, Minisitiri w’Umutungo Kamere ( Ubutaka, amashyamba, ibidukikije n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro), Dr Vincent Biruta, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent de Gaulle, banagize uruhare mu gutera ibiti, ubwo igice cya mbere cy’umukino cyari kirangiye.

Iki gikorwa cyakozwe muri gahunda y’igihembwe cyo gutera igiti yatangijwe mu bice bitandukanye by’igihugu kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2016.

Imikino yose yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2016:

- Rayon Sports 1-0 Bugesera Fc

- Espoir Fc 2-0 Mukura VS

- Marines Fc 0-1 Amagaju Fc

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Ugushyingo 2016:

- Musanze Fc vs Police Fc (Nyakinama)

- Kirehe FC vs SC Kiyovu (Kirehe)

- Etincelles Fc vs Sunrise Fc (Stade Umuganda)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa