skol
fortebet

Rayon Sports yatsinze Police FC ihagarika umuvuduko udasanzwe yariho

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino wa shampiyona wari uhanzwe amaso na benshi ariko utarabereye igihe,Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1 ihagarika umuvuduko w’imikino 6 yikurikiranya yari imaze muri shampiyona idatsindwa.

Sponsored Ad

Uyu wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 4 wa hampiyona,utarakiniwe igihe kubera ko Rayon Sports yari mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Rayon Sports yaje muri uyu mukino idafite Mitima Isaac wari ufite amakarita atatu y’umuhondo na Aruna Musa Madjaliwa ugifite imvune,yatsinze Police FC yari yuzuye biyifasha kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona.

Ibitego bibiri bya Musa Esenu na Luvumbu byahesheje intsinzi Rayon Sports ya 2-1 imbere ya Police FC yatsindiwe na Bigirimana Abedi mu mukino w’ikirarane cya shampiyona ya 2023-24 ihagarika umuvuduko w’imikino 6 Mashami yari amaze adatsindwa.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 9, ku gitego cyatsinzwe na Musa Esenu ku mupira yari ahawe na Bugingo Hakim.

Ku munota wa 36, umusifuzi Ngabonziza Jean Paul yafashe umwanzuro wo guhagarika umukino kubera imvura nyinshi yaguye i Nyamirambo.

Uyu mukino wahagaze iminota 48 mu gice cya mbere kubera imvura nyinshi yaguye i Kigali.

Police FC yagarutse neza umukino usubukuwe, ubwo ku munota wa 43,Hakizimana Muhadjiri yabonye umunyezamu Tamale yasohotse, maze atera umupira ari hagati mu kibuga,ukubita umutambiko w’izamu uvamo.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’igitego 1-0.

Police FC yaje mu gice cya kabiri ishaka kwishyura,yotsa igitutu bikomeye Rayon Sports ariko ubusatirizi bwayo buhusha amahirwe menshi.

Ubwugarizi bwa Police FC bwarangaye, Luvumbu abuca mu rihumye atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 89.

Mu minota 4 y’inyongera, Bigirimana Abedi yatsindiye Police FC igitego cy’impozamarira. Umukino urangira ari 2-1 kuri izi mpande.

Rayon yahise ifata umwanya wa 4 n’amanota 20,isatira Musanze FC ya mbere n’amanota 23, ndetse na APR FC na Police FC zifite amanota 22.

Gahunda y’imikino ya shampiyona ikurikira

1/12 Rayon Sports v Bugesera FC
2/12 Police FC v Marines
2/12 APR FC v Kiyovu Sports
3/12 AS Kigali v Mukura VS




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa