skol
fortebet

Rayon Sports yatsinze Police FC yuzuza umukino wa Kane wikurikiranya itsinda muri shampiyona

Yanditswe: Sunday 11, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Sponsored Ad

Aya makipe yombi ari kwiruka kuri APR FC yashakaga intsinzi yose ariko Rayon Sports ya kabiri niyo yahiriwe.

Nyuma yo guhangana cyane buri kipe ishaka igitego, iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye ari 0-0.

Mu gice cya Kabiri ibintu byahindutse buri kipe ishaka intsinzi n’imbaraga.

Ku munota wa 53, Rayon Sports yafunguye amazamu nyuma y’aho Charles Bbaale agushijwe na Rurangwa Mossi inyuma y’urubuga rw’amahina ahagana mu ruhande.

Ikosa ryahanwe na Luvumbu wateye ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu izamu rya Police.

Ibyishimo ntibyatinze kuri Rayon Sports kuko ku munota wa 57, Police FC yayishyuye nyuma y’aho umunyezamu Khadime Ndiaye yakuyemo umupira nabi usanga Kayitaba Bosco awushyira mu izamu.

Abakinnyi ba Rayon Sports baburanye cyane bavuga ko umunyezamu wabo yakiniwe nabi, ariko Umusifuzi Uwikunda ababwira ko ari igitego.

Ku munota wa 69,Police FC yabuze amahirwe y’igitego cya kabiri ku mupira ukomeye watewe na Peter Agblevor ari inyuma y’urubuga rw’amahina, usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Police yagerageje gushaka igitego mu minota yakurikiyeho kuko yarushaga Rayon Sports imbaraga ariko ntibyayikundira.

Ku munota wa 89,Muhire Kevin yateye ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu Rihungu, umupira ugarukira Rudasingwa Prince atsinda igitego n’umutwe.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 2-1.

Umukino ukirangira, abakinnyi ba Police FC bazengurutse abasifuzi bababwira ko babibye.

Umusifuzi Uwikunda yeretse ikarita itukura Ndahiro Derrick.

Police FC yujuje umukino wa 5 idatsinda kuko kuva igice cya Kabiri cya shampiyona cyatangira ntiratsinda na rimwe.Yanganyije rimwe ubundi iratsindwa.Uyu n’umukino wa Kane wikurikiranya Rayon Sports yatsinze.

Rayon Sports yaheruka gutsinda Amagaju FC, ni iya kabiri n’amanota 39, irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere gusa iyi kipe y’ingabo ifite umukino itarakina.

Ikipe y’Ingabo ifite ikirarane izahuramo na Etoile de l’Est ku wa 28 Gashyantare.

Police FC igumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 32.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa