skol
fortebet

Umutoza Jorge Paixão yatsinze Rayon Sports iteguzwa ibihano bikarishye nyuma y’iminsi 45

Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe mu rubanza yarezwemo n’uwari umutoza wayo Jorge Paixão muri FIFA kubera ko hari ibyo itubahirije mu masezerano bagiranye.
Tiago Coelho, umunyamategeko wa Jorge Paixão yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru ko urubanza barutsinze ndetse Rayon Sports yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura, gusa yirinze kuvuga amafaranga bazishyurwa.
Ati "Amafaranga bazishyura si yo y’ingenzi, ariko nakubwira ko bitewe n’ibibazo by’ubukungu ku ikipe n’igihugu, ni amafaranga menshi. (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe mu rubanza yarezwemo n’uwari umutoza wayo Jorge Paixão muri FIFA kubera ko hari ibyo itubahirije mu masezerano bagiranye.

Tiago Coelho, umunyamategeko wa Jorge Paixão yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru ko urubanza barutsinze ndetse Rayon Sports yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura, gusa yirinze kuvuga amafaranga bazishyurwa.

Ati "Amafaranga bazishyura si yo y’ingenzi, ariko nakubwira ko bitewe n’ibibazo by’ubukungu ku ikipe n’igihugu, ni amafaranga menshi. Uretse Jorge Paixão, n’umwugiriza we Paulo Daniel Faria yatsinze. Ikipe igomba kwishyura mu minsi 45 uhereye ejo (ku wa Kabiri), nibibananira bazahagarikwa kwandikisha abakinnyi yaba ab’imbere mu gihugu cyangwa abaturutse hanze y’u Rwanda kugeza bishyuye."

Uyu mutoza watoje Rayon Sports mu gihe cy’amezi 5, mu minsi ishize yabwiye ISIMBI ko yishyuwe ukwezi kumwe n’igice aho yahembwaga ibihumbi 5 by’amadorali.

Amakuru avuga ko amasezerano yagiranye na Rayon Sports yavugaga ko atoza amezi 3 nk’igeragezwa yarangira iyi kipe yamushima ikamugumana ikamuhemba n’ayo mezi atatu yari yemeye,ibihumbi 15 by’amadorali.

Amezi atatu ashize barakomezanyije ariko Rayon Sports ntiyamwishyura ayo mezi, nyuma y’aho ikaba mu mezi abiri yayitoje baramuhembye ukwezi n’igice bamusigaramo ibihumbi 2.5 by’amadorali.

Amakuru kandi avuga ko Daniel Ferreira umutoza wungirije umushahara we wari 1500 by’amadorali ariko ukwezi kwa Gatatu n’ukwa Kane yahembwe 1000 (buri kwezi) ni mu gihe ukwa Gatanu n’ukwa Gatandatu atagumbwe akaba yishyuza ibimbi 4000 by’amadorali.

Hatarimo uduhimbazamusyi aba batoza bakaba barishyuzaga Rayon Sports ibihumbi 21.5 by’amadorali hakiyongeraho igarama ry’urubanza bikagera mu bihumbi 25 by’amadorali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa