skol
fortebet

Rayon Sports yavuze ku bivugwa ko Kwizera Olivier yasinyiye Police FC mu ibanga

Yanditswe: Tuesday 27, Apr 2021

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021,amakuru yacaracaye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko umunyezamu wa Rayon Sports yatorotse umwiherero w’ikipe akajya guhura n’ubuyobozi bwa Police FC.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko ku munsi w’ejo aribwo Kwizera Olivier yasohokanye mu mwiherero w’ikipe na Vital Ourega bagiye kureba muganga w’ikipe y’igihugu Rutamu Patrick ariko uyu mukinnyi akimara guhura na muganga yahise afata inzira yurira imodoka imujyana i Gikondo ahakorera ikipe ya Police FC.

Bivugwa ko uyu munyezamu yasuzuguye umuntu wa Rayon Sports bari basohokanye ajya kuvugana n’ubuyobozi bwa Police FC kugira ngo azayikinire umwaka utaha w’imikino.

Nyuma yo kumenya aya makuru, Rayon Sports yanditse ku rukuta rwa Twitter,ko uyu mukinnyi wayo yari afite uruhushya ndetse yari agiye kwivuza.

Yagize iti" Umunyezamu Olivier Kwizera yavuye mu mwiherero ajyanwe n’umuganga w’ikipe ya Rayon Sports kuri FERWAFA aho yaragiye kuvuzwa imvune yagiriye mu myitozo kandi yarafite uruhushya rw’ikipe .

Tuboneyeho no kubamenyesha ko agifite amasezerano y’akazi n’ikipe ya Rayon Sports."

Kwizera Olivier yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe,akaba azarangiza amasezerano ye muri Nyakanga uyu mwaka.

Hari amakuru avuga ko Police FC ishaka kugura uyu mukinnyi miliyoni 20 FRW ngo ayisinyire imyaka ibiri cyo kimwe na AS Kigali ishaka kumuha miliyoni 30 FRW kugira ngo ayisinyire amasezerano maremare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa