skol
fortebet

Rayon Sports yavuze ku myitwarire ya Onana uherutse gutukana ibitutsi biteye isoni n’umufana

Yanditswe: Tuesday 11, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul, yasabye abafana kudaca intege rutahizamu wayo Onana ndetse anenga cyane imyitwarire yo gutukana hagati ye n’umufana wamushotoye.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda,Nkurunziza Jean Paul yavuze ko abafana bakwiriye kureka guca intege rutahizamu Essomba Willy Onana ndetse ko bakwiriye gushyigikira ikipe mu bihe byose.
Yagize ati "Yari akibabaye,gutsindwa umukino ntatware igikombe no kuva mu kibuga atarangije umukino.Nta mukinnyi ukunda (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul, yasabye abafana kudaca intege rutahizamu wayo Onana ndetse anenga cyane imyitwarire yo gutukana hagati ye n’umufana wamushotoye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda,Nkurunziza Jean Paul yavuze ko abafana bakwiriye kureka guca intege rutahizamu Essomba Willy Onana ndetse ko bakwiriye gushyigikira ikipe mu bihe byose.

Yagize ati "Yari akibabaye,gutsindwa umukino ntatware igikombe no kuva mu kibuga atarangije umukino.Nta mukinnyi ukunda gusimburwa cyangwa kuvamo atarangije mission yamujyanye.

Mu mutwe ntabwo yari amezeneza Wowe nk’umufana aho kugira ngo umwifurize gukira vuba,kumwataka mu ruhame,ntabwo tuza aha ngaha kuko ngo ari Onana wamusubije tumurimireho itaka abafana ntitubabwire.Byanze bikunze Onana n’umukinnyi wawe,yambaye umwenda wawe,aragerageza kwitanga uko ashoboye.Niba yanavunitse mwifurize gukira vuba aho kumutuka ngo umugire ruvumwa,umwake nibyo atashobora guhindura kuko ntabwo ariwe wavuze ngo mvunike mvemo.

Ibyo aribyo byose nawe yashakaga kwigaragaza,uko Abedi yatsinze igitego nawe agitsinde."

Yakomeje ati "Onana nawe uburyo yasubije sibwo,nk’ubuyobozi nkatwe dushinzwe itangazamakuru twamuganirije kandi turakomeza kumuganiriza kugira ngo asobanukirwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko tunasaba abafana ba Rayon Sports kugerageza kuba abanyamwuga,kugerageza gukora ibikwiye no kugerageza kutataka abakinnyi kuko uyu munsi uramwataka turi mu gikombe reka mvuge ngo ’kitazwi’ariko dufite shampiyona tugomba gutwara uko byagenda kose kandi turayiyoboye.N’umuca intege ntumube hafi biraza kutugiraho ingaruka twese ku musaruro w’aho bibara kuko iyo utwaye shampiyona urasohoka."

Uyu rutahizamu wa Rayon Sports, Léandre Onana Willy Essomba yatukanye n’umufana ibitutsi biteye isoni nyuma y’ubutumwa Rayon Sports yanyujije ku rukuta rwa yo rwa Instagram yihanganisha abakunzi b’iyi kipe batsinzwe na Kiyovu Sports.

Ubu butumwa Rayon Sports yashyizeho bwagiraga buti "ni ku wa Mbere. Umusaruro udashimishije ntuzahoraho. Reka tugaruke vuba."

Ubu butumwa bwagiye butangwaho ibitekerezo binyuranye kugeza aho umwe ukoresha amazina ya Kizza Idrissa yaje akagira ati "mugure abataka muve muri ibyo, kandi mubwire Onana we ko tumurambiwe, kuki buri kipe nkuru adutenguha, n’aho ubundi igikombe tuzacyumvira kuri radiyo."

Onana yaje nabi atuka uyu mufana ku babyeyi be arangije aramusaba ngo "vayo ukine".

Uyu mufana nawe yaje amutuka ku babyeyi birangira bibaye intambara ikomeye kuri Instagram.

Rayon Sports ibibonye,yahise ifata umwanzuro wo gufunga ahatangirwa ibitekerezo kuri iyi post bari bashyizeho, ku buryo ubu nta muntu wemerewe kuhafungura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa